Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC bagiye guhurira mu nama idasanzwe

7,178
EAC moots grand plans for Arusha - East African Business Week

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC bagiye guhurira hamwe mu nama idasanzwe ya 19, izaba mu buryo bw’Ikoranabuhanga ry’iyakure kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022.

Ku murongo w’ibizigirwa muri iyi nama harimo kurebera hamwe raporo y’inama yahuje Abaminisitiri bo muri uyu muryango n’aba Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yigaga ku busabe bwiki gihugu bwo kwinjira muri uyu muryango.

Inama y’Abaminisitiri bo muri uyu muryango wa EAC yateranaga ku nshuro yayo ya 48 kuwa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, ikaba yaragaragaje bimwe mu by’ingenzi ngenderwaho kugirango Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yemererwe kuba umunyamuryango wa EAC, ari nabyo bizigwaho n’inama y’Abakuru b’Ibihugu.

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, ugizwe n’ibihugu bitandatu aribyo: U Burundi, Rwanda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania ndetse na Uganda. Sudani y’Amajyepfo ni cyo gihugu giheruka kwemezwa nk’umunyamuryango mushya, mugihe ubusabe bwa DRC nabwo bumaze iminsi buri ku meza y’uyu muryango.

Comments are closed.