amashusho y’indirimbo “Ayya Ayya” izafungura igikombe cy’isi yashyizwe hanze

7,492
Qatar World Cup 2022: Football fans give thumbs up to official soundtrack 'Hayya  Hayya'

Amashusho y’indirimbo Hayya Hayya izafungura ikanacurangwa mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru yashyizwe hanze.

Urubuga rwa youtube rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rwashyize hanze amashusho y’indirimbo “Hayya Hayya”, indirimbo izifashishwa ikanaririmbwa mu gufungura imikino y’igikombe cy’isi izabera muri Qatar uno mwaka.

Hayya Hayya bishatse kuvuga “Ni byiza twishyize hamwe” yaririmbwe n’abahanzi batatu harimo Umunya Nigeriya Davido uzwi cyane mu njyana ya Afropop, Umunyamerika Trinidad Cardona uririmba injyana ya Pop ndetse na  Aisha umwe mu bahanzi bawi cyane ndetse bakunzwe mu gihugu cya Qatar.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri FIFA, Kay Madati, yavuze ko guhuriza hamwe amajwi ya Amerika, Afurika ndetse no mu Burasirazua bwo Hagati ari ikimenyetso kigaragaza uburyo abakunzi ba muzika na ruhago buhuza Isi.

FIFA yatangaje ko izindi ndirimbo zizaba ziri mu njyana zitandukanye, ubwo iyi mikino izagenda yegereza.

Amashusho y’indirimbo agaragaza abahanzi baririmbana ibyishimo hamwe n’ababyinnyi ndetse igaragaramo amashusho ya bimwe mu bihe byiza bigaragaza urukundo byaranze imikino y’igikombe cy’Isi yagiye iba mu myaka yashize.

Davido Features On Official Sound Track Of World Cup 'Hayya Hayya (Better  Together)' – Channels Television

Comments are closed.