RNC yasohoye itangazo rinenga Muhoozi wirukanye umurwanashyaka waryo ku butaka bwa Uganda

6,025
Rwanda - Uganda: RNC iranenga Gen Muhoozi ku kwirukanwa kwa Robert Mukombozi  - BBC News Gahuza

Nyuma y’aho umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba atangarije ko Leta ye yirukanye ikanasubizayo umurwanashyaka w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda RNC Bwana Robert Mukombozi, iryo shyaka ryashyize hanze itangazo rinenga icyo gikorwa cyakozwe n’umuhungu wa Museveni mu izina rya Leta ya Uganda.

Muri ryo tangazo RNC yatangiye ivuga ko Bwana Mukombozi yari yageze muri Uganda tariki 30 ukwezi gushize aje gusura “umuryango we n’inshuti ze” maze ku wa gatanu tariki 01 Mata akabonwa aho yari mu rugo rw’umwe mu muryango we “agasabwa gusubira muri Australia”.

RNC ivuga ko nta yindi gahunda yari imuzanye usibye kureba inshuti n’abavandimwe nk’ahanu yavukiye akanakurira mu gihe hari amakuru yavugaga ko ahubwo yari aje mu bikorwa by’ubukangurambaga mu ishyaka rya RNC muri Uganda nk’uko yajyaga abikora na mbere hose.

Itangazo rikomeza rivuga ko RNC yabanje guterwa ubwoba n’amakuru yabanje kumva avuga ko uwo mugabo ari gusabwa na Leta y’u Rwanda ariko ubu bakaba batuke nyuma yo kumva ko Mukombozi yamaze kugera iwe muri Australia.

RNC iranenga Gen Muhoozi kwita Mukombozi “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda”, rivuga ko ahubwo ari umuntu “wamagana ashize amanga…uburyo bwose bw’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”

RNC ivuga ko Gen Muhoozi Kainerugaba “wavukiye mu buhungiro…yari akwiye kumva impamvu abantu bahunga n’impamvu ari bibi kugira uruhare mu bikorwa byo kohereza no kwirukana [impunzi]”.

Robert Mukombozi yahambirijwe nyuma y’aho Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje ko agiye guhiga abantu bose u Rwanda rufata nk’ibyihebe cyangwa ibyitso byabyo.

Robert Mukombozi yahise ahambirizwa asubizwa mu gihugu yari aje avuyemo

Uku kwiyemeza gufite ishingiro rikomeye cyane kuko abari muri iyo mitwe bagiye bifashisha cyane ubutaka bwa Uganda bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari na wo muzi w’ibibazo byagiye birangwa hagati y’ibihugu byombi.

Umuhungu wa Perezida Museveni, Umujyanama we mu bikorwa byihariye akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Mukombozi yirukanywe ku butaka bwa Uganda amwita “Umwanzi w’u Rwanda na Uganda, anagaragaza amafoto ye yerekeje ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe.

Comments are closed.