Pasitoro yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa icyaha cyo gusambanya abana b’impanga

7,881
Kwibuka30

Ku wa gatatu, tariki ya 4 Gicurasi, umucamanza Abiola Soladoye muri Leta ya Lagos, muri Nijeriya, yakatiye Pasiteri Michael Oliseh igifungo cya burundu azira gusambanya abakobwa b’impanga b’imyaka 12 b’umukunzi we.

Mu rubanza rwe, Umucamanza Soladoye yasobanuye ko Bwana Oliseh, akaba n’umushumba wungirije w’itorero ’i Okota muri Lagos, “yafashe ku ngufu” kenshi abakobwa b’umukunzi we.

Uyu mucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwaragaragaje neza ibimenyetso ku byaha uyu mupasiteri aregwa byo gusambanya aba bana b’impanga abasimburanya.

Kwibuka30

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwasanze “imyitwarire ye idakwiriye nka pasiteri.

Amaze guhamwa n’ibyaha, uregwa yakatiwe igifungo cya burundu “ndetse hemezwa ko ibihano bigomba gutangwa kandi ko izina rye riri mu gitabo cya Leta ya Lagos cyandikwamo abakoze ibyaha byo gusambanya abana.

Umucamanza yamaganye ababyeyi b’abahohotewe kubera kohereza abo bana babo kubana n’uyu wabahohoteye.

Ati: “Ababyeyi b’abahohotewe ntibagize amakenga kandi ntibari bakwiye kohereza abana babo kwa Oliseh. Abana ntibagomba gushingwa abantu bakuru b’abanyamakosa.”

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha, Olufunke Adegoke, ngo uyu pasiteri yakoze ibyo byaha mu Gushyingo 2017 i Ago, hafi y’umujyi wa Okota mu nkengero za Lagos kandi ibyo byaha binyuranyije n’ingingo ya 137 y’amategeko ahana ibyaha ya Leta ya Lagos yo muri 2015.

Comments are closed.