Polisi yahaye gasopo abamotari bakora bahisha pulake

7,974

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bahisha ibirango bya moto bakoresha,  bagamije kwica amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, inabibutsa ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo gufata abagaragaza iyo myitwarire kuko ibyo bikorwa uretse kuba byateza impanuka ari n’ ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda iri kumwe n’izindi nzego zirimo RURA, RRA, ndetse n’Umujyi wa Kigali, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hagamijwe kunoza imikorere y’uyu mwuga, ariko hanubahirizwa amategeko y’umuhanda.

Ni inama yabareye kuri sitade ya kigali yitabirwa n’abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa kigali. Polisi kandi yanaboneyeho akanya ko kubereka moto zigera kuri 20 zafashwe nyuma y’uko ba nyirazo bari bahishe ibirango (Plaques), bakazikoresha umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagamije kwirinda kuba baryozwa amwe mu makosa bashobora gufatirwamo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bamwe bafashwe bahinduye  imibare cg inyuguti zigize ibirango bya moto zabo, abandi babihishe, hakaba hari n’abari babisibye bakoresheje amavuta cyangwa ibyondo.

Yagize ati:“ Iyo uhishe cg ugahimba ibirango bya moto uba wica  amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Bamwe mu bafashwe barahanwe bacibwa amande abandi bajyanwe mu nkiko kugira ngo bakurikiranwe ariko icyagaragaye ni uko ibi babikora bagamije kugirango badafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, ikindi ni uko usanga babikora kugirango izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa gushikuza amasakoshi y’abaturage mu gihe cy’amasaha ya nijoro.”

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CP Kabera yanabibukije amwe mu makosa bakunze kugaragaramo mu muhanda harimo; umuvuduko ukabije, kutubahiriza amatara yo ku muhanda, kwanga guhagarara iyo bahagaritswe n’abapolisi hari icyo bashaka kubabaza ndetse no gutwara moto banyura hagati y’amamodoka.

Yagize ati:“ Nimukore neza kandi mugire isuku,  mushyire mu mutwe ko niba amatara y’umutuku yatse bivuga ko uhagarara ukareka abandi bakoresha umuhanda nabo bakagenda, ikindi kandi mwirinde gukoreshwa n’abo mutwaye babategeka kwica amategeko y’umuhanda. Ni ngombwa ko mwumva ko umutekano w’abo mutwara n’uw’ abandi bakoresha umuhanda ubareba, kuko umutekano wo mu muhanda ni inyungu kuri buri wese  namwe murimo.”

Comments are closed.