Musanze: Umugore yafatanywe udufunyika 10,160 tw’urumogi
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Kibuguzo, mu Murenge wa Shingiro, mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022.
Ni amakuru Polisi yamenye nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage, yihutira kujya mu rugo rw’uwo mugore w’imyaka 25 y’amavuko, ubwo yageraga hafi yarwo, umugabo we wari hafi yaho yikanze Polisi n’izindi nzego, ahita yiruka aratoroka.
Ubwo Polisi yinjiraga mu nzu, yahasanze uwo mugore ari mu cyumba bafungiragamo utwo dupfunyika tw’urumogi, arimo kuturunda mu mashashi no mu mifuka, ihita imuta muri yombi.
Ubwo yagezwaga kuri Polisi, Station ya Busogo aho afungiwe ubungubu, byabaye ngomba ko utwo dupfunyika batubara basanga ni 10,160.
Ni amakuru yemejwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyarguru, SP Alex Ndayisenga, agira ati “Abaturage bari baduhaye amakuru y’uko uwo mugore n’umugabo we basanzwe bacuruza ibiyobyabwenge. Polisi n’inzego bifatanya yagezeyo, iraruhasanga ndetse uwo mugore arimo arupakurura mu bipfunyika rwarimo, bikekwa ko ari ibyo umugabo we asanzwe arutwaramo”.
Ati “Uwo mugore yarimo arufunga mu mashashi yihishe mu nzu basanzwe babamo, Polisi ikimugeraho, yahise imufata atabwa muri yombi. Gusa umugabo we aracyashakishwa, kuko ubwo Polisi yarimo yerekeza iwe, uwo mugabo yari hafi y’urugo, bikekwa ko yarimo acunganwa n’inzego z’umutekano azibonye ahita yiruka”.
Biravugwa ko Niyonkuru, umugabo w’uyu mugore, yaba asanzwe acuruza urumogi aho bikekwa ko arukura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), akarwinjiza mu Rwanda anyuze mu Karere ka Rubavu, akarujyana i Kigali kurucururizayo arutwaye kuri moto. Kuri ubu, Polisi ikaba ikimushakisha ngo afatwe.
SP Ndayisenga, agira abantu inama yo kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, kuko bibagiraho ingaruka zirenga, zikagera no ku miryango yabo.
Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi birimo n’ubundi bucuruzi bw’ibintu byemewe, abantu bashobora kujyamo batarinze kwishora mu biyobyabwenge, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Nibakoreshe imbaraga, ndetse n’ubwenge mu gusesengura neza imishinga mizima bashobora gukora, ituma babasha kubaho mu buryo bunyuze mu mucyo, kandi irahari bakora, ikabateza imbere batarinze kwishora mu biyobyabwenge”.
Comments are closed.