Perezida wa Angola yakuyeho urujijo ku kutumvikana ku myanzuro yafatiwe i Luanda

10,478

Nyuma y’aho habayeho kutavuga rumwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Tshisekedi, none Perezida wa Angola yakuyeho urujijo avuga ko bumvikanye ko M23 ishyira hasi ibirwanisho.

Tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye i Luanda mu nama  yiga ku makimbirane  ari hagati y’ibihugu byombi yari yatumijwe na Perezida Joāo Lourenço  usanzwe anayoboye umuryango ICGLR.

Nyuma y’iyi nama habayeho kutumvikana ku myanzuro yayifatiwemo cyane cyane ku mwanzuro usaba M23 guhagarika intambara no kuva mu bice yamaze kwigarurira.

Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko , muri iyi nama hafatiwemo umwanzuro usaba M23 guhagarika intambara mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwamda Dr Vincent Biruta yanyujije kuri Twitter kuwa 8 Nyakanga 2022, yavuze ko umwanzuro wo gusaba M23 guhagarika imirwano ntawafatiwe muri biriya biganiro ndetse anavuga ko abarimo kuwuhimba bagamije gusubiza inyuma gahunda yo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Mu mwirwaruhame yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru mu rurimi rw’Ikinyapolitigali, Perezida wa Angola nawe yavuze ko muri ibi biganiro hemejwe ko M23 isabwa gushyira intwaro hasi no kuva mu bice yafashe. Yagize ati:” Nejejwe no kubatangariza ko twageze ku myanzuro ishimishije mu biganiro twagiranye. Muri iyo myanzuro harimo  n’uwo guhagarika imirwano no gushyiraho urwego ngenzuzi ruzatanga raporo ku buyobozi bukuru bwa ICGLR.”

Cyakora u Rwanda ruvuga ko rudafite uburenganzira bwo kwivanga mu bibazo by’    Abanyekongo basaba Leta ya Kinshasa guhabwa uburengenzira ku gihugu nk’abandi baturage ba Congo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yaraye ahaye ikinyamakuru France 24, yavuze ko M23 ntaho ihuriye n’u Rwanda ndetse yemeza ko u Rwanda rudashishikaje n’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Comments are closed.