Gasabo: Umugabo yiciwe muri butike yacururizagamo, birakekwa ko yishwe n’uwari umukozi we

9,420

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, umuturage wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yasanzwe mu nzu yacururizagamo yishwe, bikekwa ko byagizwemo uruhare n’uwari umukozi we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro, mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko uwo mugabo yacuruzaga iduka rito ririmo icyayi, amata, amandazi n’ibindi bintu.

Uwatanze amakuru yagize ati “Twasanze yapfuye, ariko bari batarica urugi kuko bamwiciyemo imbere, bahita bamufungiranira inyuma.”

“Ni muri iyo butike yakoreragamo, biravugwa ko byakozwe n’umukozi we ariko ni ugukeka ntabwo biramenyekana. Inzego z’umutekano zamaze kuhagera, hategerejwe ko bakora iperereza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles, yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu muturage yasanzwe yapfuye, ariko hakaba hataramenyekana icyamuhitanye.

Ati “Ubu turahari ariko dutegereje kumenya icyamwishe.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.

Comments are closed.