Nyanza-Mukingo: Abaturage bubakiye mugenzi wabo utari afite aho ataha.

10,915

Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza bishyize hamwe mu gikorwa cy’umuganda wa buri kwezi bubakira mugenzi wabo utari afite aho atura.

Mu gikorwa cy’umuganda wa buri wa gatandatu wa nyuma y’ukwezi, barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyanza Bwana KAJYAMBERE Patrick, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo Bwana KAYIGI Ange, abaturage bo mu kagali ka Gatagara, umudugudu wa Kamushashi bishyize hamwe bubakira inzu umubyeyi witwa INGABIRE Fortunee bivugwa ko atari afite aho aba.

Ku murongo wa terefoni, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Bwana KAYIGI ANGE yavuze ko yashimishijwe n’ubwitange bw’abaturage bo muri ako kagali ndetse n’umuhate wa nyir’ubwite ariwe Ingabire kuko nawe yari mu barimo bubaka, Bwana Ange yagize ati:”Nibyo koko uyu munsi twatangiye igikorwa cyo kubakira uno mubyeyi, ntiyari afite aho aba, ni umubyeyi ufite abana bagera kuri batanu badafite ise,twizeye kandi ko kuno kwezi gutaha ino nzu tumwubakiye izaba irangiye ku buryo yayitahamo”

Vice Meya KAJYAMBERE ari kumwe na gitifu KAYIGI Ange mu gikorwa cyo kubakira inzu umuturage

Twashatse kumenya niba nta bandi baturage bashobora kuba bafite ikibazo nk’iki ku buryo nabo baba bakeneye ubufasha, Gitifu KAYIGI atubwira ko bahari kandi ko gahunda yo kububakira cyangwa kubasanira ihari, yagize ati:”Hari abandi, ariko bose gahunda yo kububabkira irahari, izi ni intangiriro ariko bizakomeza rwose”

Usibye muri uwo murenge, igikorwa nk’iki mu Karere ka Nyanza cyakorewe mu Murenge wa Busasamana aho undi muturage witwa Jacqueline NTAWUMVAYABO wo mu kagali ka Rwesero nawe bivugwa ko atari afite aho aba yubakiwe inzu yo kubamo.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yitabiriye igikorwa cyo kubakira umuturage

Comments are closed.