Burundi: Amayobera ku mirambo 9 yabonywe mu ishyamba rya Kibira bikekwa ko ari iy’abarwanya u Rwanda
Mu ishyamba rya Kibira riri mu Ntara ya Cibitoke ikora ku Rwanda, habonetse imirambo icyenda (9) bikekwa ko ari iy’inyeshyamba z’Abanyarwanda bo mu mitwe irwanya u Rwanda.
Iyi mirambo yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yabonetse muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi muri iyi Ntara ya Cibitoke.
Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi mirambo yari yaratangiye kwangirika, bikaba bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zaguye mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Burundi ziri guhashya imitwe iri muri iri shyamba.
Iri shyamba kandi rizwiho kuba ribarizwamo inyeshyamba z’imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda uturutse muri iri shyamba, ugasanga ingabo z’u Rwanda ziri maso zigahita ziwamurura ndetse zimwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe zikahasiga ubuzima.
Abarundi baturiye iri shyamba, babwite SOS Medias Burundi ko atari rimwe cyangwa kabiri habonetse imirambo y’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ahubwo ko ikunze kuhaboneka.
SOS Medias ivuga kuri imirambo y’aba barwanyi, basanze yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo ikunda kwambarwa n’imitwe irwanya u Rwanda
Igirisikare cy’u Burundi cyakomeje kwizeza ko cyahagurukiye kurwanya imitwe iri mu ishyamba rya Kibira irwanya u Rwanda.
Umubabo w’u Burundi n’u Rwanda wari umaze igihe urimo igitotsi, wongeye kugenda neza nkuko byemezwa n’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse bikaba bigaragazwa n’ibikorwa byasubukuwe birimo gufungura imipaka.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku ntambwe yariho iterwa mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yavuze ku bibazo by’umutekano biri mu byatumaga umubano utagenda neza.
Icyo gihe yari yagize ati “Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagarutse ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko wifashe neza ndetse ko n’ibibazo byari bimaze imyaka irindwi byarangiye ko ibisigaye ari bicye kandi na byo biri kuganirwaho kugira ngo bikemuke burundu.
Comments are closed.