Kigali: Batatu bafungiwe gukubita umushoferi w’ikamyo agapfa.

3,831

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahizi Emmanuel wari umushoferi w’ikamyo waguye i Kabuga, Akarere ka Gasabo. 

Abakekwaho kwica Bahizi ukomoka mu Burundi ni Elie Ahishakiye wari Umuyobozi w’akabare Bahizi yakubitiwemo, Jean Claude Habiyaremye wagacungiraga umutekano, na Juvenal Nshizimpupu na we w’umusekirite.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo uko ari batatu bahondagura uwo mushoferi, baamuniga kugeza aheze umwuka. 

Umuvugizi wa RIB, Dr Thiery Murangira, yavuze ko Bahizi yapfuye taliki ya 28 Ugushyingo, nyuma yo guhondagurwa n’abo batatu bakekwaho kumuhohotera bikamuviramo urupfu. 

Dr Murangira yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abo bagabo/basore ubwabo biyemereye ko bakubise Bahizi mu rwego rwo kwihorera nyuma, y’uko muri Kanama we n’inshuti ye yitwa Arthur Niyonsenga bari bakubise inshuti yabo bakayikomeretsa. 

Icyo gihe iyo Niyonsenga yarafashwe arafungwa ariko Bahizi we ngo aratoroka akaba yari yongeye kugaragara ku kabare akeka ko byarangiye. 

Abakekwaho kwihorera bikaba byavuyemo urupfu, bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje ndetse byitezwe ko idosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. 

Hagati aho, umurambo w’uyu musore woherejwe muri Laboratwari y’Igihugu kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse, yamenyekanye impamvu zifatika zateye urwo rupfu. 

Itegeko ry’u Rwanda riteganya ko abakekwa ni bahamwa no gukubita Bahizi bikamuviramo urupfu bazahanishwa  igifungo cy’inyaka iri hagati ya 15 na 20 n’ihazabu ya miliyoni 5 ariko zitarenga mikuyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Comments are closed.