U Bwongereza bwasabye RDC guhagarika imikoranire na FDLR

6,637

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yatangaje ko igihugu cye gisanga hakenewe igisubizo cya politiki mu bibazo byo muri RDC kurusha icya gisirikare, asaba Guverinoma y’icyo gihugu kurwanya imvugo zibiba urwango n’imikoranire iyo ariyo yose n’imitwe irimo FDLR.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ambasaderi Daair yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku ngingo zitandukanye.

Yavuze ko ku bibazo by’itambara ikomeje muri RDC, icyo bashyigikiye ari uko ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage byose bigomba guhagarikwa.

Ibyo kugira ngo bikorwe, impande zose zigomba kubahiriza ibyagiye byumvikanwaho mu nama za Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya.

Yakomeje ati “Ibyemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa, icya mbere imirwano igomba guhagarara, imitwe yitwaje intwaro yose igahagarika imirwano, aho kandi harimo n’Ingabo za FARDC. Ntabwo hagomba kubaho gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, kandi hagomba kubaho gusubira inyuma nk’uko byemejwe ndetse umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko witeguye guhagarika imirwano bno gusubira inyuma.”

Ambasaderi Daair ariko yavuze ko kugeza ubu nta ruhande ruragaragaza ko rurimo kubahiriza ibyo rwiyemeje.

Yakomeje ati “Hari ibikeneye gukorwa ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC mu kurwanya imvugo z’urwango mu karere ibintu tuzi ko bihangayikishje abantu benshihariya, kandi ikwiye kurwanya imikoranire iyo ariyo yose hagati y’ingabo zayo n’imitwe yitwaje intwaro nka FADLR.”

“Ariko ntabwo hazabaho igisubizo cya gisirikare kuri iki kibazo, igitekerezo ahanini ni uko hakwiye igisubizo cya politiki hagati y’ibihugu byo mu karere, ariko ahanini no hagati ya Guverinoma ya Kinshasa ‘imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo.”

U Rwanda rwakomeje gushinja Guverinoma ya RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mirwano na M23 ndetse no mu guhungabanya umutekano warwo. Ni mu gihe uyu mutwe ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyakora, abarwanyi bagiye bafatirwa mu mirwano, bakomeje gushinja FARDC ko ikorana na FDLR ndetse n’indi kitwe itandukanye.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.