Gasogi Utd irijije aba Rayon ituma binjirana agahinda mu minsi mikuru

9,305

Ikipe ya Gasogi Utd itsinze Rayon Sport FC bituma abakunzi bayo barangiza nabi umwaka binjirana agahinda mu mwaka wa 2023.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa 15, ni umunsi wari waranzwe no gutungurwa kw’ibigugu byo muri iyi championnat aho ikipe ya AS Kigali iyoboye championnat yatunguriwe mu burasirazuba itisndwa ibitego bibiri kuri kimwe, ikipe ya APR FC nayo itungurirwa i Rubavu nyuma yo kunganya na Etincelles FC, ibyo byose byahaga amahirwe ikipe ya Rayon Sport yo kurangiza kino gice cya mbere cya cmpionnat iyoboye kuko iyo kipe yagombaga guhura na Gasogi Utd itahabwaga amahirwe imbere ya Rayon sport FC, ariko siko byagenze kuko ikipe ya Rayon sport birangiye itsindiwe i Nyamirambo igitego kimwe mu mukino yari yakiriye, igitego cya Gasogi Utd cyinjijwe mu gice cya mbere cy’umukino.

Gutsindwa kwa Rayon Sport bitumye yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya itazi icyo aricyo amanota atatu, nyamara iyp kipe ikaba yaratangiye championnat itsinda kuko imikino itandatu ibanza iyo kipe ya rubanda yari yayitsinze yose.

Ni umukino usize aba Rayon mu gahinda bituma basoza umwaka bashaririye.

Uyu mukino usize ikipe ya Rayon Sport ku mwanya wa gatanu nyuma ya Gasogi Utd, Kiyovu Sport, APR FC na AS Kigali.

Benshi mu bakunzi ba Rayon sport bababajwe cyane n’uku gutakaza amanota yari yizewe cyane ndetse kuyabura byatumye ino kipe itabasha kurangiza igice cya championnat iri ku mwanya mwiza nk’uko abayobozi bari barabyijeje abakunzi.

Uwitwa JAdo Mazimpaka kuri micro ya indorerwamo.com yagize ati:”Ibi birababaje pe, kugeza ubu sinzi impamvu turi gutsindwa ubutitsa, imikino itatu yose ikurikirana dutsindwa kandi umutoza aba yatwijeje intsinzi, ubuyobozi burakwiye kwicara hamwe bugashaka impamvu tudatsinda”

Samiya Gakire umwe mu bategarugori benshi bahariye urukundo rwabo ikipe ya Rayon sport yagize ati:”Turarambiwe kwirirwa dutsindwa n’abakeba, APR yaradutsinze, Kiyovu iradutsinda, none dore na Gasogi iradutsinze, ibi bindaje nabi cyane, bitumye ndangiza nabi umwaka nukuri”

Umutoza Francis watsinzwe na GASOGI UTD nyamara yari yijeje abakunzi ba RAyon sport amanota atatu y’uyu munsi

Comments are closed.