Musanze: Amazi karemano afatwa nk’umuti cyangwa inzoga akomeje kuvugisha benshi!

10,570

Amasoko y’amazi y’amakera ari mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze, isoko y’umwihariko iri mu kagari cya Cyabararika mu murenge wa Muhoza ahazwi nko mu Ryankandagiro.

Byaba ari igitangaza uhamaze byibura iminota itatu utarabona umuntu uje kuyanywa, mbese hahora urujya n’uruza! Hari n’abayavanga n’ibindi bintu nka Jus z’ifu n’ibindi.

Uwumvise izina ‘Amakera’ rimutera amatsiko yo kumva uko ayo mazi ameze. Ni amazi iyo uyagezeho usanga abira, ariko utungurwa no kuyakoramo ugasanga akonje!

Abaganiriye n’itangazamakuru bari bari kuri iyi soko, batangaje ko aya mazi bayafata nk’umuti, kuko ngo uyanyweye yumva atameze neza mu nda, amuvura.

Niyonzima Valentin amaze imyaka ibiri mu karere ka Musanze, yagize ati “ubundi njye ntabwo mvuka inaha, nasanze bayanywa. Aya mazi arimo akantu kameze nk’agakukuri kandi igikukuri ni umuti kuva kera. Abantu bakuru twagiye tuganira bavuga ko aya mazi kuva na kera yari umuti.”

“Ikibazo mfite ni ukuntu abantu benshi bayanywa akaba atarakorerwa ubushakashatsi ngo bagaragaze niba ari meza cyangwa mabi”.

Uwineza Joseline avuga ko yakuze asanga abamubanjirije barimo n’ababyeyi be banywa aya mazi. Yatangaje ko atandukanye n’andi mazi kuko abamara icyaka.
Ati “Aya mazi aba ameze nka byeri, iyo uyanyweye utura umubi mbese ugashira icyaka. Impungenge tugira n’uko hatajya hakorerwa isuku. N’abazungu bajya baza bakayavoma bakanywa”.

Aba baturage bavuga ko aya mazi ari impano Imana yabihereye aho badatinya kuyagereranya n’ayo ku butaka butagatifu I Kibeho.

Senzira Appolinaire asaba ko aya mazi bayakorera isuku mu buryo buhagije ku buryo uwayakenera yajya ayatwara yizewe.

Ati “Bayakoze neza yatwungura no mu rwego rw’ubukerarugendo. Bayubakiye banahakora ubusitani ntabwo yakwivanga n’andi mabi ariko ntawayahakura ku bantu.”

Meya wa Musanze, Ramuli Janvier yasabye abaturage kwirinda kunywa amazi mabi, kuko ashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Ati “Ubukangurambaga turimo ni ukubabuza kuko byivanze n’amazi mabi. Ikigaragara uko asa ni amazi ashobora kubatera indwara.”

Icyakora, Meya Rumuli yasabye abashoramari kuba bayasura bakayabyaza umusaruro.

Ati “Hari umwe wigeze kutugezaho igitekerezo avuga ko ariya mazi y’amakera mu bihugu byateye imbere bayatunganya bakayashyira mu macupa akagurishwa.”

Umuhuzabikorwa mu ishami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri zarwo mu mushinga Nature Rwanda, Elie Sinayitutse yavuze ko hakwiriye gukorwa inyigo y’ubushakashatsi, by’umwihariko bugakorwa ku rwego rwa Kaminuza zo mu Rwanda.

Ati “Twebwe icyo dukora ni ukubungabunga aya masoko. Haramutse habonetse umufatanyikorwa wakwifuza kuyabwaza umusaruro, twe twiteguye gukorana kandi tukamufasha uko dushoboye.”

N’ubwo aya mazi agenda yivanga n’andi atemba, bigaragara ko yari yarubakiwe igisima kiyatamdukanya n’andi. Iki gisima kikaba kimaze imyaka isaga ijana nk’uko bigaragazwa n’urwibutso rw’Umudage wayubakiye.

Comments are closed.