USA: Donald Trump yasabye abakunzi be kwitambika icyemezo cya Leta kigamije kumufunga

6,315

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump yasabye abakunzi be kuzitambika icyemezo cyo kumuta muri yombi.

Perezida Donald Trump wigeze kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika yasabye abayoboke be kwitambika icyemezo cya Leta ya USA kigamije kumuta muri yombi kuri yu wa kabiri taliki ya 21 werurwe 2023.

Bwana Donald Trump yavuze ko afite amakuru yizeye neza ko Leta ye izamuta muri yombi byanze bikunze kuri uyu wa kabiri imushinja amafaranga yaba yarahaye umukobwa witwa Stormy Daniels uzwi cyane muri filimi z’urukozasoni, amafaranga bivugwa ko yamuhaye mbere gato y’amatora yo mu mwaka wa 2016.

Bwana Trump Donald w’imyaka 76 y’amavuko, yasabye abakunzi be ko bakwitambika icyo cyemezo cya Leta avuga ko gishingiye ku moamvu za politiki, yagize ati:”Biri mu burenganzira bw’abankunda mwese kuba mwatambamira icyemezo cy’urukiko ruri gukoreshwa n’abashaka kuncecekesha, ntabwo ibinti nkibyo byakunda hano, nababwiye kuva kera ko njye ndi umwere, sindi umushyitsi mu gihugu cyanjye

Hagati aho, umunyamategeko wa Bwana Trump aravuga ko kugeza ubu ayo makuru atarayamenya, ndetse ko nta rwego na rumwe rwaba ur’umutekano cyangwa urwa leta rwari rwamubwira ko umukiliya we azafatwa kuwa kabiri usibye gusa kubibona mu bitangazamakuru.

Donald Trump ari kumwe n’umukinnyi wa pornography Stormy Daniels

Bwana Donald Trump arasanga bino byemezo byose bigamije kumuca intege ngo ataziyamamariza kongera kuyobora kino gihugu yigeze kuyobora kuri manda imwe gusa, yagize ati:”Abanyamerika barankunda ndabizi, kandi baranyijeje ko mu matora yo mu mwaka utaha bazantora, ibyo rero ni ugushaka kuntambamira no kunca intege, ariko baranzi, barazi ko ntashobora gucibwa intege n’ibintu nk’ibyo”

Abakurikiranira hafi politiki yo muri Amerika bavuga ko Trump afite abakunzi benshi kandi bamwumvira ku buryo bashobora no kumvira ubwo busabe bwe bwo kwigaragambiriza icyemezo cy’urukiko, bagatanga urugero ubwo mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa mbere yabasabaga kwigaragambya ku ngoro y’inteko ishingamategeko capitol nabo bakabikora batajijinganyije.

Comments are closed.