Abanyarwanda barenga 81% ntiboza amenyo uko bikwiye

6,108

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuba Abanyarwanda benshi badaha agaciro gahagije ubuzima bwo mu kanwa ari ikibazo giteje inkeke ku buzima rusange kuko indwara zitandura (NCDs) zifata mu kanwa zikabangamira ubuzima bwose bw’umuntu.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Werurwe 2023, mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu kanwa bwakorewe muri Siporo Rusange i Kigali ahanagaragajwe ko 19% by’Abanyarwanda ari bo bita ku buzima bwo mu kanwa uko bikwiye bahagirira isuku nibura kabiri ku munsi.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe bushimangira ko 57% by’Abanyarwanda batigeze bagana serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo cyangwa ngo babe barasuye umuganga w’amenyo nibura inshuro imwe. 

Ni mu gihe 11.5% mu babajijwe ari bo bagaragaje ko bagannye muganga w’amenyo mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Muri abo babajijwe bagiye kwa muganga w’amenyo, 92.8% bavuze ko bagiyeyo kubera ko bafite ububabare bw’amenyo no mu kanwa mu gihe hasi ya 1% ari bo bagiyeyo bjyanywe no kwisuzumisha bisanzwe. 

Ku birebana n’isuku byagaragaye ko 67% by’Abanyarwannda ari bo boza amenyo inshuro imwe ku munsi ariko bikagaragara ko umubare ugabanyuka bikabije iyo bigeze ku kwoza amenyo inshuro ebyiri ku munsi.

 Irene Bagahirwa, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ibikomere, ubumuga, ubuzima bwo mu kanwa n’ubw’amaso, yavuze ko nubwo abantu benshi batabwitaho ariko ubuzima bwo mu kanwa ari ubw’agaciro. 

Yagize ati: “Mu kanwa ni indorerwamo y’ubuzima bwose ikindi ni irembo ridukingurira ibintu bitandukanye ku buzima bwacu. Ni ho hatuma duseka, ni ho hatuma dufata amafunguro, hatuma tuvuga neza, ni izingiro ry’ibintu byinshi cyane.”

Akomeza agira ati: “Iyo rero mu kanwa hatameze neza n’ubuzima muri rusange ntabwo buba bumeze neza. Ikigaragara rero ntabwo abantu baha agaciro cyangwa se bahafata nk’akantu gatoya cyane, mu bijyanye no kwivuza hakiri kare, mu bijyanye no kuhakorera isuku kandi ari isoko y’ubuzima.”

Comments are closed.