Gicumbi: Abagizi ba nabi bishe umumotari basiga bamuziritse ku giti

4,406

Abagizi ba nabi bataramenyekana baraye bishe bunyamaswa umumotari basiga bamuziritse ku giti

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Mata 2023 abagizi ba nabi bataramenyekana baraye bishe bunyamaswa umusore wakoraga akazi ko gutwara abantu kuri moto (Umumotari).

Amakuru avuga ko uwo mugabo witwa Nyagatare Olivier yari umaze igihe atangiye akazi ko gutwara abantu kuri moto yishwe ateraguwe ibyuma mu nda no mu muhogo, bamwicira mu gashyamba.

Biravugwa ko abo bagizi ba nabi bakimara kumwica bamutwaye moto, amafaranga ndetse na terefoni ye ngendanwa basiga bamuziritse ku giti kiri muri ako gashyamba gaharereye mu murenge wa Shangasha.

Umwe mu basanzwe bakorana umwuga wa kimotari yagize ati:”Jyewe twavuganye atwaye umuntu kuri moto, ambwira ko agiye guhita ataha akajya kuruhuka, ariko hashize akanya, nabonye ubutumwa bw’abamaze kumwica bakoresheje terefoni ye, banyandikira bambwira ko bamaze kumwica bandangira aho bamwiciye, nibwo nahise mbyereka abo dukorana maze duhamagara abayobozi tujyanayo maze koko dusanga bamuteraguye ibyuma mu nda no mu muhogo basiga bamuziritse ku giti muri ako gashyamba

Aya makuru yemejwe n’umnyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha Bwana Prudence Mbarushimana avuga ko aribyo koko abo bagizi ba nabi basize bamuziritse ku giti kandi ko kugeza ubu bataramenyekana ariko iprereza rikaba ryatangiye gukorwa ngo abo bagizi ba nabi bafatwe kandi baryozwe ubwo bubisha.

Comments are closed.