Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe uherutse kugaragara asambanira mu ruhame yatawe muri yombi.

8,362

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ukora mu Karere ka Nyamagabe uherutse kugaragara asambanira mu ruhame.

Mu minsi mike ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye aka video k’umugore wari wicaye ku bibero by’umusore nawe wari wamaze kwiyambura umukandara, yanamanuye ipataro bikagaragara ko bahise batangira gusambana, ni ibikorwa by’urukozasoni bakoreraga mu kabare kitwa Nofla Motel gaherereye mu mujyi wa Kigali, babikorera mu ruhame rw’abantu benshi kandi batitaye ku mbaga y’ababarebaga.

Nyuma y’icyo gikorwa, hakomejwe gushakishwa amakuru n’myirondoro yabo bombi, nyuma biza kumenyekana ko uwo mugabo ari umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda, akaba ashinzwe amakuru yose ajyanye n’Akarere (Data manager)kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukaba rumaze gutangaza ko uriya mugabo amaze gutabwa muri yombi kubera gukekwaho ibyaha by’urukozasoni mu ruhame ubwo yari mu kabare kuri uyu wa 1 Mata 2023.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira, yemeza ko uyu mugabo yatawe muri yombi italiki 6 Mata 2023.

Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Comments are closed.