Bugesera: Meya yahaye umukoro ugomba guhabwa abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi.

6,476

Meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yasabye abaturage kujya bababaza ibibazo bibiri abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Ibi yabigarutseho imbere y’imbaga y’Abaturage n’urubyiruko bari bakoranye kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2023 mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha mu cyahoze ari muri komine Ngenda ku rwibutso rwa Ruhuha mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994, ariko hakomeza iminsi 100 yo kwibuka mu gihugu hose ku matariki atandukanye.

Bwana mayor Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wari umushyitsi mu kuru muri uyu muhango yavuze ko muri iki gihe ingengabitekerezo ya jenoside imese nk’irimbanije cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ikigaragara mu gihugu hagati ndetse no hanze yacyo, bityo ko hasabwa imbaraga za buri wese mu kuyirwanya ndetse ikarandurwa burundu ihereye ku mizi yayo, mu ijambo rye Meya yagize ati:”ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara haba imbere mu gihugu ndetse no hanze turasabwa rero imbaraga nyinshi kugirango tuyirwanye kuko ni urugamba tugomba kurwana”.

Yakomeje ati:”Muri iyi minsi ababikurikiranira hafi hari ubundi buryo bwo gupfobya Jenoside bwadutse, hari abapfobya bagaragaza ko nabo bibuka mu kivunge cyangwa muri rusange ngo abahutu bapfuye, kandi koko Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 n’Abanyamahanga barishwe ariko se biyibuza kuba ari Jenoside yakorewe abatutsi…?”

Meya Richard yakomeje avuga ko hari ubundi buryo bukoreshwa aho hari abavuga ko habayeho jenoside ebyiri (Double genocide), bakavuga ko ingabo z’icyahoze ari RPA nazo zishe abahutu kandi bizwi neza ko ahubwo ko aribo bahagaritse jenocide yakorerwaga abatutsi ihagarariwe n’ubuyobozi bwari buriho, kuri icyo kibazo Meya Mutabazi yasabye abaturage ko abavuga batyo bajya bahabwa umukoro w’ibibazo bibiri maze babisubize, yagize ati:”...mujya mubumva aho hose babivuga, mujye mubabaza niba iyo bita genocide ikwije ibintu 10 biranga jenoside bizwi ku rwego mpuzamahanga, iyo ubabajije ibyo babura ibyo basubiza, ikindi mwajya mubambariza, mwababaza uwahagaritse iyo genocide bavuga yakorewe abahutu kuko genocide yose igira abayitegura bakanayishyira mu bikorwa ariko hakabaho n’abayihagarika”

Meya yashoje yibutsa ko urugamba rwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside rukomeye ko abantu bagomba gufatanyiriza icya rimwe bakarurwana bakanga amakuru yose yerekeye ipfobya bakabihakana bakerekana ko bazi amakuru y’ukuri bitewe n’amateka yaranze u Rwanda azwi kandi Umuryango w’abibumbye wanemeye.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kongera kugira icyizere cy’ubuzima by’umwihariko abafite ababo bishwe mu w’i 1994 ko kwibuka ari gihe cyiza cyo kongera guhuza imitima nabo bakaboneraho gusohoka mu gahinda ndetse ko ari n’umuti wihungabana n’uburyo bwo kwiga kurisohokamo.

Bankundiye Chantal uhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu mu Karere ka Bugesera yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kongera kwigirira icyizere.

Umurenge wa Ruhuha wahoze ari Komine ngenda ni umwe mu Mirenge Abatutsi bahigwaga ngo bicwe, abari bahungiye ku Ruhuha bishwe urupfu rw’indengakamere, abataricwa bahigwa bunyamaswa bashaka aho bahungira ngo barebe ko babaho byibura undi munsi.Ni umwe mu Murenge ine yemewe kurwego rw’akarere muri wo n’iho hari urwibutso rushyinguyemo imibiri yabishwe 9533 nundi umwe wabonetse washyinguwe mu cyubahiro n’agaciro kagomba ikiremwa muntu.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.