Taliki ya 20 Mata 1994-20 Mata 2021, imyaka 29 irashize Umwamikazi Gicanda yishwe

3,831

Taliki ya 20 Mata 1994 nibwo umwamikazi Rosalie Gicanda wari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa yishwe mu gihe jenocide yari irimo ikorerwa abatutsi mu Rwanda.

Umwamikazi Gicanda wari utuye mu Ntara y’Amajyepfo, i Butare (Akarere ka Huye uyu munsi) yishwe ku itariki 20 Mata 1994, ahitanwa n’igitero cyagabwe n’agatsiko k’abasirikare kari katumwe ku itegeko ry’uwitwa Capt. Idelphonse Nizeyimana.

Bivugwa ko yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nk’uko bivugwa n’abazi amateka ya Jenoside i Butare, ngo ku itariki ya 20 Mata 1994, abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare, bamujyana mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye kimwe n’abo babana mu nzu, maze bose barabarasa.

Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.

Umubiri w’Umwamikazi Gicanda ubu uruhukiye i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Comments are closed.