Birangiye Bwana Jules Karangwa ariwe utorewe kuba SG wa FERWAFA by’agateganyo
Bwana Jules Karangwa wari ushinzwe amarushanwa akaba n’umunyamategeko muri FERWAFA niwe utorewe kuyobora ubunyamabanga bw’iryo shyirahamwe.
Inkundura zo kwegura n’impinduka mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA zirakomeje nyuma y’aho ku munsi w’ejo kuwa gatatu taliki ya 19 Mata Bwana Olivier NIZEYIMANA wari perezida w’iri shyirahamwe yeguye akanasezera ku mpamvu ze bwite nk’uko yabyiyandikiye mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, inkundura yo kwegura yakomeje ibanziriza kuwari umunyamabanga wa Ferwafa Bwana Muhire Henry, hakurikiraho n’umuyobozi wari ushinzwe ubukungu n’imiyoborere, nyuma abandi babiri bari muri komite nshingwabikorwa nabo bakaza kwegura.
Amakuru ahari ubu avuga ko nyuma y’aho aba bose bamaze kwegura, komite nshingwabikorwa imaze guhitamo ko Bwana Jules Karangwa asimbura by’agateganyo Bwana Muhire Henry Brulart.
Jules Karangwa wigeze kuba umunyamakuru wa Sport mu bitangazamakuru bitandukanye amaze kwemezwa nka SG w’inzibacyuho mu gihe hataraboneka undi uzaza kuyobora uwo mwanya, ariko benshi barasanga ashobora kuzakomerezaho n’ubundi. Jules Karangwa amaze igihe kitari gito, yinjiye muri ino nzu nyuma yo gutsindira umwanya w’umunyamategeko wa FERWAFA, nyuma aza guhabwa n’izindi nshingano zo kuyobora amarushanwa.
Jules KARANGWA agiye guhangana n’ibibazo by’ingutu birimo guha umurongo ikibazo cya Rayon Sport na Intare FC, ikibazo gicanye amaremare muri iyi minsi nyuma y’aho ikipe ya Intare FC itegetswe gukina umukino wa Rayon sport ariko igihe uwo mukino wari kubera iyo kipe irabyanga.
Azongera ahangane n’ikibazo kiri hagati y’ikipe y’igihugu ya Benin n’iy’u Rwanda Amavubi aho iyi kipe ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi wahawe amakarita abiri y’umuhondo.
Comments are closed.