Uburasirazuba: Imikino ya UKC yasubukuwe, abaturage bahabwa ubutumwe bukomeye

17,401

Imikino ya Umurenge Kagame Cup yasubukuwe mu Ntara y’uburasirazuba, maze abaturage bahabwa ubutumwa bw’uko bagomba kwimakaza imiyoborere myiza igashinga imizi mu mirenge hose batuyemo.

Hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, habereye umuhango wo gusubukura amarushanwa “UKC” Umurenge Kagame Cup, aho amakipe yahatanye mu mupira w’amaguru no mu gisoro, iyi mikino ikaba yabereye ku kibuga cya Stade y’a Bugesera.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu mirenge ryitiriwe Umukuru w’Igihugu Kagame Cup ryasubukuwe mu Ntara y’Iburasirazuba, imirenge yabaye iya mbere mu turere irakina mu byiciro byose hashakwa ikipe yaba iya mbere ku rwego rw’intara.

Bwana Mayor Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera wari umushytsi mukuru mu itangizwa ku mu garagaro ry’amarushanwa Umurenge Kagame Cup yibukije abaturage ndetse n’urubyiruko bari bitabiriye ko bagomba kwimakaza imiyoborere myiza n’umuco wo guhiga no kurushanwa ndetse no gukunda igihugu.

Bwana Mayor Mutabazi Richard yagize ati:”Turishimira imiyoborere myiza igihugu gifite tukaba dufite Stade nkiyingiyi twahawe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, imiyoborere myiza itumye muri mu mashuri meza, imiyoborere myiza iduha umutekano mu gihugu”

Meya Mutabazi yashoje ashimira abaturage bitabiriye mungeri zose ababwira ko bakomeza gushyigikira amakipe ahagarariye imirenge yabo bimakaza umuco w’urukundo n’ubugwaneza nk’imwe mu mpamvu z’irushanwa Umurenge Kagame Cup.

Mu mupira w’amaguru imikino ya 1/4 mu bakobwa amakipe ahagarariye Uturere twa Bugesera, Ngoma, Gatsibo, niyo yabonye itike yo kuzakina muri 1/2 Umurenge Kagame Cup.

Mu gihe mu bagabo amakipe ahagarariye Uturere twa Nyagatare, Rwamagana, Kirehe na Gatsibo niyo yabonye itike yo kuzakina imikino ya 1/2.

Hanabaye imikino yo kubuguza(Igisoro), hakaba hatoranyijwemo abakinnyi bazakomeza mu cyiciro gikurikira.  

Muri uyu mukino, uganje undi imivuno 3 mbere y’undi aba atsinze. 

Hakazatoranywa abakinnyi 4 b’abagabo na 4 b’bagore bazahagararira Intara ku rwego rw’Igihugu.

Amarushanwa ya UKC yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, icyari Amarushanwa y’imiyoborere myiza, cyahinduriwe inyito afata izina rya ‘Umurenge Kagame Cup’, mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Perezida Paul Kagame, mu ruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda, no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni imikino ihuza imirenge yose mu gihugu, ikabera muri buri Karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.