Lionel Messi yasabye imbabazi ubuyobozi bwa PSG

3,946

Rutahizamu wikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yasabye imbabazi bagenzi be nyuma y’uko ataye akazi akajya muri Arabie Saoudite adasabye uruhushya ikipe ye ya Paris Saint-Germain.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Paris Saint-Germain yahagaritse Lionel Messi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ko uyu mukinnyi atitabiriye imyitozo yo ku wa Mbere.

Icyo gihe, nyuma yo gutsindwa na Lorient ibitego 3-1 ku Cyumweru, Messi yafashe urugendo hamwe n’umuryango we, bajya muri Arabie Saoudite, igihugu abereye ambasaderi w’ubukerarugendo kuva mu 2022.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ku wa Gatanu, uyu mukinnyi yasabye imbabazi, avuga ko yari yiteze ko bahabwa ikiruhuko nk’ibisanzwe.

Ati “Nashatse gufata aya mashusho nyuma y’ibyari biri kuba. Mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi bagenzi banjye n’ikipe. Mu by’ukuri, natekerezaga ko dushobora kubona umunsi w’ikiruhuko nyuma y’umukino [wa Lorient] nk’uko byagenze mu byumweru byabanje.”

Yakomeje agira ati “Nari naramaze gupanga uru rugendo, nari narigeze gusubika mbere, kandi ntibyari kunkundira kurusubika. Ndabisubiramo, ndasaba imbabazi kubera ibyo nakoze kandi ntegereje icyemezo cy’ikipe.”

Inkuru ya Igihe.com ivuga ko yifashishije amafoto ya Messi ari kumwe n’umuryango we baruhukiye mu Kigobe cy’iki gihugu, ariko hakaba hataragarazwa igihe yafatiwe, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Arabie Saoudite, Ahmed Al Khateeb, ku wa Mbere yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye guha ikaze #Messi n’umuryango we muri Saudi kugira ngo baryoherwe n’ibyiza nyaburanga byaho.”

Yakomeje agira ati “Duhaye kandi ikaze abashyitsi bavuye mu bice byose by’Isi bifuza kugira urugendo rwihariye muri Arabie Saoudite n’uburyo bwihariye twakiramo abatugana.”

Messi ubwe, na we yashyize hanze ubutumwa bwamamaza ubukerarugendo bwa Arabie Saoudite, aho kuri Instagram yagize ati “Ni nde watekerezaga ko Saudi ifite ubusitani bumeze gutya? Nkunda kuhatembera nkirebera ibi byiza bitazwi igihe mbishoboye. #Visitsaudi.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Christophe Galtier utoza PSG yasabye abakinnyi be guhuriza hamwe kugira ngo bagere ku ntego bihaye muri uyu mwaka w’imikino.

Ati “Tugomba kuba umwe, tukaganira hagati yacu, tukirinda ko hari ibyo twibagirwa ku buryo umuntu abifata uko abishaka kuko ni byo bizatuma duhuriza ku ntego imwe yo gutwara shampiyona ku mpera z’umwaka w’imikino.”

PSG izahura na Troyes ku Cyumweru mbere yo gukina na Ajaccio tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Amasezerano ya Messi n’iyi kipe y’i Paris azarangira ku wa 30 Kamena ndetse urugendo rwe muri Arabie Saoudite rwaje mu gihe hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 atazakomeza gukina mu Bufaransa.

Comments are closed.