Umusaruro mbumbe w’igihugu warazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n’umwaka washize

3,394

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 3.901 Frw uvuye kuri miliyari 3.021 Frw wari uriho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 44% by’umusaruro wose mu gihe ubuhinzi bwihariye 27%. Inganda zihariye 22 % mu gihe habonetse izamuka ringana na 8% biturutse ku mpinduka zabonetse mu misoro.

Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2022, Umusaruro mbumbe wiyongereye ku kigero cya 9,02%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarururishamibare, Yussuf Murangwa, yavuze ko izamuka rya 9,02% rigomba kujyana n’impinduka mu mibereho y’abaturarwanda.

Ati “ Iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y’abanyarwanda izamuka, iyo buzamutse bivuze ko baba bakoze imirimo, bakunguka. Iyo ubucuruzi bw’abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari kugura. Nk’uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.”

Nko mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n’umusaruro muke w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2023. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 25% bitewe n’izamuka rya 54% ry’umusaruro w’ikawa n’izamuka rya 7% ry’umusaruro w’icyayi.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15% naho umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%.

Comments are closed.