Rulindo: Umwalimu witwa Josue yiyahuje supanet n’umuti wica imbeba.

3,256

Umwalimu witwa Josue bamusanze yapfuye mu nzu yari acumbitsemo, birakekwa ko yaba yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba.

Umwalimu witwa Josue ABIKUNDA wigishaga kuri GS Kanyinya, mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye, bigakekwa ko uyu musore yaba yiyahuye kuko aho bamusanze yashizemo umwuka bahasanze umuti wica imbeba n’akandiko yasize yanditse, akaba ari byo bagenderaho bavuga ko yaba uyu musore yaba yiyahuye.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB ariko bikaba bitadukundiye kuko terefoni ye itari iriho.

Gusa, amakuru twahawe na bamwe mu bakozi bari basanzwe bakorana na nyakwigendera, ni uko uyu musore yaherukaga ku kazi kuwa kabiri taliki ya 27 ari muzima, ariko amakuru y’urupfu rwe akaza kumenyekana kuri uyu wa 29 Kamena 2023, uwaduhaye amakuru ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Kuri uyu wa kabiri yaraje ku kazi, ariko kuwa gatatu ntiyaje, ndetse no kuwa kane ntiyaza, terefone ye yacagamo ariko ntayitore, nibwo twigiriye inama yo kujya kumushakira iwe, maze dusanga byarangiye, twamusanze yimanitse muri supanet yari ku gisenge mu cyumba cye, kandi ku ruhande rwe hariho umuti wica imbeba

Andi makuru avuga ko uyu musore ashobora kuba yaragiranye ikibazo n’umukobwa bari bashudikanye kuko bari biriranywe kuwa kabiri, ndetse bikavugwa ko bari banagiye iwabo, ibyo bakabivuga bahereye ku rwandiko rwasanzwe iruhande rwa nyakwigendera aho yanditse avuga ko arambiwe kubaho mu buzima bw’ikinyoma.

Umubiri wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro.

Comments are closed.