“Ubanguke” – Indirimbo nshya ya King James yakoreye muri Amerika

5,096

King James yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ubanguke’ yari amaze imyaka irenga ibiri afatiye amashusho ariko atarajya hanze.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zo King James yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2021.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Cedru mu gihe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Knoxxbeats, wafatanyije na Junior Multisystem uherutse kwitaba Imana.

Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo hiyambajwe Muchomante na Kevin Sevani batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba bakaba bakunze gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo basangiza ababakurikira ubuzima bw’urukundo rwabo.

Igitangaje kuri iyi ndirimbo, ni uko King James yabiyambaje bagiteretana none ikaba isohotse bafite umwana witegura kuzuza umwaka avutse.

Iyi ndirimbo iri kuri album ‘Ubushobozi’ ya King James. Uyu muhanzi aba yishyize mu mwanya w’umuntu washatse neza, amenyesha umukunzi we ko ababazwa no kumubona agiye ku kazi, icyakora agashimishwa no kumubona atashye ndetse akanyurwa no kumva inkuru z’uko umunsi wamugendekeye.

Comments are closed.