Rayon Sport yatsinze Etoile de l’Est ibona atatu ayunga n’abafana

3,463

Ikipe ya Rayon sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda yaraye itsinze ikipe ya Etoile de l’Est bituma itangira urugendo rwo kwiyunga n’abakunzi bayo.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda RPL yakomeje kuri uyu wa gatatu ku munsi wayo wa gatandatu, umwe mu mikino wari utegerejwe cyane ni uwahuje ikipe ya Rayon sports yagombaga kwakira ikipe ya Etoile de l’Est kuri stade ya KPS.

Muri uno mukino, ikipe ya Rayon sports yavugaga ko ikeneye cyane amanota atatu yose yuzuye kugira ngo yiyunge n’abakunzi bayo kuko iyo kipe itari iherutse amanota atatu y’imbumbe.

Ikipe ya Rayon sport yatangiye umukino ihanahana neza kurusha Etoile de l’Est, ishakisha igitego hakiri kare. Ku munota wa 33 w’umukino Rayon Sports yabonye koruneri, maze itewe Musa Esenu arasimbuka ajya mu kirere, asumba ba myugariro ba Etoile de l’Est atsinda igitego cya mbere cy’ikipe yari imaze imikino itanu idatsinda, ahubwo inganya gusa mu marushanwa yose.

ku munota wa 33 igitego cya mbere cyari kimaze kujyamo.

Rayon Sports yakomeje gukina neza irusha Etoile de l’Est cyane hagati mu kibuga, kuri Aruna Musa Madjaliwa, Eric Ngendahima na Mvuyekure Emmanuel kongeraho Joackiam Ojera. Etoile de l’Est na yo yageragezaga gukoresha impande ziriho urwacagaho Sunday bagerageza gutera ibibazo bitari byinshi umunyezamu Simon Tamale witwaraga neza, agakuramo uburyo bukomeye.

Ku munota wa 43 Ojera Joackiam yafashe umupira yinjira mu rubuga rw’amahina acenga abakinnyi ba Etoile de l’Est mu buryo bwiza, maze awuhindura ugendera hasi Musa Essenu atsinda igitego cya kabiri mu mukino, ari n’icya Kabiri cye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Etoile de l’Est yatangiye igice cya kabiri isimbuza, yongeramo imbaraga hajyamo Harerimana Obed. Ku munota wa 62 Mvuyekure Emmanuel wakinaga nomera icumi, yakoreye ikosa umukinnyi wa Etoile de l’Est ahabwa ikarita y’umundo. Uyu musore yabaye nk’ufata umupira mu ntoki, maze umukinnyi wa Etoile de l’Est aza kuwumwaka arawumwima, aho awurekuriye ugwa umusifuzi Ishimwe Claude mu gatuza ahita amuha ikari y’umutuku, Rayon Sports isigara ari abakinnyi 10.

Rayon Sports yahise ikora impinduka ikuramo Iraguha Hadji ishyiramo Mugisha François, ngo afashe hagati mu kibuga. Ku munota wa 77 iyi kipe yongeye gusimbuza havamo Bugingo Hakim asimburwa Ishimwe Elie Ganijuru. Ku munota wa 83 Rayon Sports yongeye gusimbuza havamo Eric Ngendahima hajyamo Kanamugire Roger.

Ku munota wa 90 ikipe ya Etoile de l’Est yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Godspower Gabriel, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports ariko umukino urangira ari 2-1 iyi kipe nyuma y’imikino itanu ibonye intsinzi.

Nk’ibisanzwe, abakunzi ba Rayon bishimiye abakinnyi babo, batangira kubarundaho inoti.

Intsinzi ya Rayon Sports yatumye ijya ku mwanya wa kane n’amanota icyenda, mu mikino itanu imaze gukina mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, izakirwa i Musanze na Musanze FC ya mbere kugeza ubu n’amanota 13.

Comments are closed.