Perezida w’inzibacyuho wa Gabon yakiriye intumwa z’u Rwanda

2,290

Perezida Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare.

Gen Oligui Nguema yakiriye iri tsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda, ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Gabon byabitangaje.

Izi ntumwa z’u Rwanda mu byo zaganiriye na Perezida Oligui Nguema, harimo kungurana ibitekerezo ndetse no guhanahana ubunararibonye mu nzego zitandukanye, no gushimangira umubano mu bijyanye n’ishoramari, ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Ibi ngo bizatuma abashoramari bo muri Gabon bashora imari mu Rwanda, ndetse n’abo mu Rwanda bagashora imari muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’inzego zo muri Gabon binoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi, nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriye aba bayobozi baturutse mu Rwanda, nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, hamwe n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ibiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, byibanze ku ngingo zitandukanye ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon, byagirana ubufatanye mu nzego zinyuranye.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Comments are closed.