Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byahindutse, lisansi ikatukaho agera ku 101 Frw

427

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi cyagabanutseho 101 Frw, aho cyavuye ku 1764 Frw kuri litiro gishyirwa ku 1663 Frw mu gihe icya mazutu cyavuye ku 1684 Frw kigera ku 1652 Frw, angana n’igabanuka rya 32 Frw.

Ibiciro bishya bya RURA byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena 2024. Biteganyijwe ko bitangira kubahirizwa uyu munsi kuva saa Tatu z’ijoro.

Mu itangazo ryayo, RURA yavuze ko “ihindagurika mu biciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.’’

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri. Kugeza ubu ibyakurikizwaga byashyizweho kuva ku wa 5 Mata 2024.

Comments are closed.