Bazivamo Christophe yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Burkinafaso

1,048

Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, nka Ambasaderi ufite icyicaro i Abuja muri Nigeria.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou.

Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, Ambasaderi Christophe Bazivamo na Perezida Capitaine Ibrahim Traoré, bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo ubuhahirane hagati y’abaturage bwarushaho gutezwa imbere, cyane ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Burkina Faso rudasaba Visa.

Ibihugu byombi, u Rwanda na Burkina Faso, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire myiza muri dipolomasi, ubukungu, imigenderanire n’ibindi.

Comments are closed.