Isirayeli Yarashe Ububiko bw’Intwaro muri Libani

427

Igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko mu ijoro ryakeye cyarashe ububiko bw’intwaro z’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.

Ingabo za Isirayeli ziri ku mupaka ihana na Libani n’mutwe w’abarwanyi ba Hezbolla bashyigikiye Hamasi muri Palestina bikozanyaho hafi buri munsi kuva Hamasi yagaba igitero muri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa cumi umwaka usize bigateza intambara hagati y’impande zombi.

Ibigo bibiri bibikwamo intwaro za Hezbollah ingabo za Isirayeli zirwanira mu kirere zarashe mu majyepfo y’igihugu, byari bibitse ibisasu byo mu bwoko bwa roketi n’izindi ntwaro nkuko byagaragaye mw’itangazo ry’igisirikare cya Libani.

Kuwa gatandatu nijoro, itangazamakuru rya leta muri Libani ryavuze ko Isirayeli ryise ‘umwanzi’ yagabye igitero ku mujyi wa Adloun uri mu birometero 30 uvuye ku mupaka w’ibihugu byombi. Ryavuze ko icyo gitero cyari kigamije ububiko bw’intwaro cyakomerekeje abasivili batandatu.

Nyuma y’isaha imwe iki gitero gitangajwe, hari hagiturika ibisasu nkuko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta. Ryerekanye amashusho kuri murandasi agaragaza ibisasu byaturikiraga mu mujyi wa Adloun.

Ibice by’ibyo bisasu byaturikaga byaguye mu midugudu ihegereye nkuko iryo tangazamakuru rya leta ribyemeza.

Umutwe wa Hezbollah na Hamas yo muri Palestina bicuditse bari babanje kurasa ibisasu bya roketi za Katyusha mu majyaruguru ya Isirayeli bavuga ko bihimura kuri Isirayeli bashinjaga kugaba igitero cyakomerekeyemo abasivili.

Ishami ry’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi bo muri burigade yitwa Ezzedine al-Qassam bavuze ko barashe igisasu cya roketi muri Isirayeli mu majyaruguru y’i Galilaya.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP bivuga ko kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize abantu 515 bamaze kugwa muri izi mvururu. Biganjemo abarwanyi b’impande zishyamiranye ariko abagera ku 104 ni abasivili. Isirayeli ivuga ko yahatakarije absirikare 18 n’abasivili 13.

Comments are closed.