Igitutu cy’abo mu ishyaka rye gitumye Joe Biden ahagarika guhatanira kuyobora Amerika

289

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Nyakubahwa Joe Biden, yatangaje ko amaze kwikura mu bikorwa bijyanye no kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu cye cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ibi akaba abikoze nyuma y’igitutu yari amaze iminsi yotswa n’abo mu ishyaka rye ry’abademocrats.

Joe Biden yatangaje ko afashe uyu mwanzuro ukomeye kubera inyungu z’ishyaka rye kuko arebye nabi ryatsindwa n’umukandida w’aba republicains Bwana Donald Trump umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Banyamerika.

Aba Democrats batangiye kubona ko umukandida wabo Joe Biden atagishoboye guhangana n’imikandida w’aba Republicains nyuma y’ikiganiro mpaka cyahuje Biden na Trump, muri icyo kiganiro Biden yagaragaje integenke cyane ugereranije na Trump bari bahanganye ku meza y’impaka.

Ubwo aba bombi baherukaga kujya impaka zijyanye n’imiyoborere, Biden yagaragaje integenke, icyatumye abo mu ishyaka rye basanga ko akwiye kwegura hakajyaho undi

Twibutse ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe habura amezi ane gusa ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Comments are closed.