DRC: Abasirikare 3 bashinjwaga kwangiza amasasu n’ubwicanyi bakatiwe urwo gupfa

381

Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu b’iki Gihugu, rubahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gusesagura amasasu, nyuma y’uko habaye igikorwa cyo kurasa urufaya rw’amasasu mu bantu bari bicaye baganira.

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rwatangaje ko rwakatiye abandi basirikare bagera kuri batatu nyuma y’aho bahamijwe ibyaha birimo gusesagura amasasu ndetse n’ibindi byaha bijyanye n’ubwicanyi aba basirikare bagiye bakorera rubanda mu bihe bitandukanye ubwo bari mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23.

Aba basirikare batatu bakatiwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nyuma yo kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira rwari rwimuriye ibikorwa byarwo mu gace ka Mboko muri Teritwari ya Fizi.

Ni ibyaha byakozwe tariki 22 Kamena 2024 muri Segiteri ya Tanganyika muri Gurupoma ya Babungwe-Nord muri Teritwari ya Fizi, aho umusirikare yarashe urufaya rw’amasasu mu itsinda ry’abantu bari bateraniye aho bariho baganirira.

Ubwo ibi byabaga, umuyobozi umwe wo muri ako gace yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije.

Nanone kandi abandi bantu batatu barimo Komanda wa FARDC muri aka gace, na bo baje gupfa bazize ibikomere byo kurasirwa muri iki gikorwa cy’urugomo.

Muri abo baje kwitaba Imana nyuma kandi, barimo uwari Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Segiteri ya Tanganyika.

Abantu batatu bose baregwaga ibyaha by’ibi bikorwa byahitanye aba bantu, bose ni abasirikare ba FARDC, banasabwe kwishyura ibihumbi 250 USD azahabwa abagizweho ingaruka n’ibyo bakoze.

Comments are closed.