Ukraine yasabye u Bushinwa kuyumvikanisha n’u Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yasabye u Bushinwa ubufasha mu kuyumvikanisha n’u Burusiya, ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri mu ntambara.
Byatangajwe na Dmytro Kuleba mu ruzinduko rw’akazi yagiyemo i Beijing kuva tariki 23 kugeza tariki 25 Nyakanga 2024.
Nirwo ruzinduko rwo kuri uru rwego umuyobozi ukomeye muri Ukraine agiriye mu Bushinwa mu myaka myinshi ishize.
U Bushinwa bwagaragaje ko bushyigikiye ubusugire bwa Ukraine, ndetse bwemera uruhare mu gufasha impande zombi kumvikana no gukemura amakimbirane mu bwumvikane.
Ukraine nayo yasabye u Bushinwa kuyifasha kumvisha u Burusiya kuyoboka inzira y’ibiganiro intambara igahagarikwa.
Mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo Ukraine iteganya indi nama ya kabiri yiga ku mahoro, izaganirirwamo uburyo bwo guhosha intambara yatangiye mu 2022 hagati y’icyo gihugu n’u Burusiya.
Bitandukanye n’inama zabanje, Ukraine kuri iyi nshuro yasabye ko u Burusiya bwakwitabira, bakumvikana ku buryo bwiza bwo guhosha intambara.
Comments are closed.