Gen. Mubaraka Muganga yijeje abakunzi ba APR FC ko ikipe yabo izasezerera AZAM FC

634

General Mubaraka Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC nyuma y’aho ikipe yabo itsindiwe muri Tanzaniya, ndetse abizeza ko ikipe ya APR FC izatsinda ikanasezerera AZAM FC.

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe mu gihugu cya Tanzaniya mu mikino nyafrika ya CAF Champions league, igatsindwa n’ikipe ya AZAM FC, umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yihanganishije abafana n’abakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse anibizeza ko ikipe yabo izatsinda AZAM FC mu mukino wo kwishyura, ndetse ikayisezerera.

Ibi yabivuze abinyujije ku rubuga rwa X rw’ikipe ya APR FC aho yagize ati:”Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera ino aha, izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”

Twibutse ko umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro i Kigali.

Muri uyu mwaka, APR FC yashyize imbaraga mu Mikino Nyafurika igura abakinnyi bazi iyi mikino kandi bahenze, mu rwego rwo gushaka uko yahindura amateka mabi ifite yo kutarenga umutaru muri iyi mikino.

Comments are closed.