Kapiteni w’Amavubi yijeje Abanyarwanda intsinzi ku mukino uzabahuza na Nigeria

289

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza ku mukino wa Nigeria uzaba uwa mbere bakiniye muri Sitade Amahoro iheruka kuvugururwa ikajya ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza asaba Abanyarwanda kuzabashyingikira ari benshi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024 mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura umukino w’Amavubi na Nigeria uteganyijwe kuwa kabiri tariki 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro mu mukino wa kabri wo mu itsinda C mu gushaka itike cy’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Abajijwe uko biteguye gukinira bwa mbere muri Sitade Amahoro iheruka kuvugururwa ikajya ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza kapiteni Djihad bazakora ibishoboka byose bakabona umusaruro mwiza.

Ati: “Ku mukino wa mbere muri Sitade Amahoro tugomba gukora ibishoboka ngo tubone umusaruro mwiza.”

Kapiteni Djihad yasabye Abanyarwanda kuzashyigira Ikipe y’Igihugu imbere ya Nigeria kuko abakinnyi bazatanga ibyo bafite byose. Yashimangiye ngo nibabashyigikira, batazataha bicuza ko bababaye inyuma.

“Ejo tuzatanga 120% cyangwa 150%, Bazaze badushyingikira ari benshi ntwabo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.”

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye nubwo igiye guhura na Nigeria ifite ba rutahizamu beza ku Isi.

Ati: “Tugiye gukina na ba Rutahizamu beza ku isi. buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa nuko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye ko kwitwara neza ejo.”

Umukino w’Amavubi na Nigeria kuri uyu wa Kabiri uzaba ari umukino wa Gatandatu ugiye guhuza impande zombi mu marushanwa atandukanye.

Muri iyo mikino Amavubi ntaratsinda Nigeria mu mikino itanu iheruka kuko yatsinzwemo inshuro ebyiri banganya inshuro eshatu.

Kugeza ku munsi wa kabiri Nigeria iyoboye Itsinda D amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye, Libya n’u Rwanda biheruka kunganya bikayikurikira mu gihe Bénin ari iya nyuma, n’umwenda w’ibitego bitatu.

Comments are closed.