Nyanza: Nta mukobwa ukirongorwa atabanje kugurira radio n’umurasire w’izuba kwa Sebukwe

1,554

Hari abakobwa bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bisigaye bigoye kubona umugabo udafite amafaranga yo kugurira radiyo ijyamo flash n’umurasire w’izuba kwa sobukwe.

Kuva kera mu muco Nyarwanda birazwi ko iyo umusore agejeje igihe cyo gushaka, abanza agahitamo uwo bazabana, bakubakana umuryango, amaze kumubona, hakurikiraho kumurambagiza nabyo bigakurikirwa no kumukwa. Inkwano yabaga ari inka, ariko uko ibihe bigenda bisimburana, hari aho bakwa amafaranga kubera ikena ry’inka.

Ikindi ni uko mu bihugu byinshi byo ku isi, ari umugabo ukwa umugore, maze nawe (Umugore) agasanga umugabo yitwaje ibyo bita amajyambere, ibi bitandukanye na tumwe mu duce two mu Karere ka Nyanza, Akarere gacumbikiye menshi mu mateka y’umuco Nyarwanda aho bamwe mu bakobwa batuye muri imwe mu mirenge yo muri ako Karere nka Kigoma, Cyabakamyi, na Mukingo bavuga ko bagumiwe bakaba bagiye gusazira iwabo kubera igiciro basabwa kugira ngo barongorwe.

Uwitwa MUKANTABANA Xaverina utuye mu murenge wa Kigoma yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko bigoye kubona umugabo uri umukene, ati:”Jye navukiye hano, imyaka ibaye 38 yose, nsanzwe nkotera mu bikuta by’abakire, iyimyaka yose nta mugabo ndabona, biterwa n’ubukene kuko umusore wa hano atakurongora udafite amafaranga, cyangwa ukabanza kugenera sebukwe igare cyagwa radiyo zikoresha urumuri rw’izuba” Ibi kandi byemezwa na bamwe mu basore bahatuye, bavuga ko badashobora kurongora umukobwa udafite icyo yinjiza, uyu uvuga ko akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ahazwi nk’i Gatagara yagize ati:”Ubuzima bwaragoye, ntiwabona amafaranga yo gukwa n’ayo gutunga umugore ukamumenya kuri buri kintu, agomba kuza afite icyo yinjiza da, nta musore wa hano yakwizirikaho icyo gisasu kuko birangira nabi

Uwitwa Josephine Nkuranga wo mu Kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi we avuga ko abasore basigaye basaba abakobwa ibirenze ubushobozi bwabo nk’aho babasaba kubanza kugurira radiyo sebukwe, ati:”Hano nta mukobwa wabona umugabo atabanje kugurira radiyo ijyamo Flash kwa sebukwe, bitaba ibyo uguma iwanyu pe, cyangwa wagera mu rugo utarabitanze, ugasuzugurwa ndetse wareba nabi ukazirukanwa

Aya makuru yemezwa n’abakobwa benshi bo muri ako gace, ndetse ngo hari n’aho basabwa kubanza kugeza umurasire w’izuba kwa sebukwe cyangwa igare rya pinebaro, uyu yagize ati:”Ni ibintu bizwi hano, ndetse n’abayobozi barabizi, hano ugomba kubanza guha umurasire wa BBOX kwa sebukwe, utawubonye ukagurira sobukwe igare, ibyo bituma ugira amahoro mu rugo, mbese ni sekirite yawe, bitaba ibyo umusore ntakugeza mu rwe”

Uyu we utashatse ko amazina ye ajya hanze yavuze ko amaze hafi umwaka yirukanywe mu rugo rwe kubera guhozwa ku nkeke n’uwo bashakanye amuziza kuba yaraje imbokoboko ndetse nta nagire n’icyo agenera sebukwe, ati:”Icyumweru cya mbere nkihagera, databukwe yavuze ko nta mugore undimo kubera ko ntabashyiriye umurasire wa BBOX iwabo, yarantoteje bikabije, kugeza ubwo yategetse umugabo kunyirukana, ubu ari kumwe n’undi wabanje kugurira umusaza igare na radio ikoreshwa izuba ijyamo na flash”

Benshi bemeza ko uno muco wiganje mu bice by’icyaro kuko ugeze mu bice by’umujyi ndetse no dusantere tumwe na tumwe usanga ari ibisanzwe nk’ahandi hose.

Comments are closed.