Karongi: RIB yataye muri yombi umugore wavugaga ko azica uruhinja rwe rw’amezi 3 aruziza ko ise yamututse

588

Muhoza Clémentine w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Nyamiringa, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi amaze guhondagura uruhinja rwe rw’amezi 3 aruziza ko ngo uwo barubyaranye yamututse, akaba yahoraga avuga ko afite umugambi wo kuzarwica nyuma yo kuruta mu gihuru mu Murenge wa Rwankuba muri Nyakanga 2024 rukahakurwa n’abagenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuhoza Pascasie, avuga ko uwo mukobwa wabanje kujya mu Mujyi wa Kigali mu kazi ko mu rugo akahamara igihe, yagarutse iwabo umwaka ushize, akubitana n’umusore wo mu Murenge wa Bwishyura amutera inda, arangije aramwigarika.

Umukobwa yabyaye muri Kamena uyu mwaka, hashize ukwezi kumwe gusa aturuka iwabo muri Gitesi aragenda ata uruhinja mu gihuru mu Murenge wa Rwankuba ari ruzima yigira nyoni nyinshi agaruka i Gitesi nk’utarabyaye, abagenzi bahanyuze bumva uruhinja ruririra mu gihuru barukuramo.

Ati: “Hatangiye iperereza ryo gushakisha uwo mubyeyi gito wabyaye wataye uruhinja mu gihuru rufite ukwezi kumwe gusa, atanarufubitse, amakuru aracicikana umukobwa bari bazi ko yabyaye ariko ntibamubonane umwana, arafatwa ashyikirizwa Polisi sitasiyo ya Kiziba.

Yagezeyo yemera ataruhanyije ko ari we wakoze ayo mahano, yemera icyakora ko agiye noneho kurwitaho ararekurwa, ararusubizwa, polisi igira ngo birarangiye.’’

Muhoza Clémentine nubwo yafunguwe yemereye Polisi ko atazongera guhohotera urwo ruhinja ahubwo agiye kurwitaho, ingeso yaranze, ku  wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri atongana n’uwo bamubyaranye , umukobwa ngo ararakara cyane avuga ko uwo musore yamututse, umujinya wose awutura urwo ruhinja ararwadukira araruhondagura hafi kurunogonora.

Kubera ko asanzwe akurikiranirwa hafi n’abaturanyi kuva yaruta mu gihugu rufite ukwezi kumwe gusa, bumvise rwanira cyane, bamubajije avuga ko se amuteye umujinya akumva urwo ruhinja yarwica nk’uko ahora abyigamba, ni ko kurukubita hasi hafi gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Umuhoza yagize ati: “Uyu mukobwa rwose ni akahebwe. Nta mujinya uwo ari wo wose umuntu yagutera ngo uwuture uruhinja rw’amezi 3 rw’uruziranenge watwise amezi 9 ngo ni uko uwo mwarubyaranye mutumvikanye kuko abatumvikana n’abo babyaranye bose ntibatura umujinya kwihorera ku bana babyaye.’’

Yongeyeho ati: “Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), uruhinja nyina w’umusore ararusaba ngo ajye kururera kuko barwemera, afite ubushobozi nta kibazo. N’ikibazo yagira natwe nk’ubuyobozi, umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango n’ushinzwe kwita no kurengera umwana, turahari twamwunganira ariko uruhinja rwo  ntirugipfuye.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru ku buzima bw’uru ruhinja bwari mu kaga, anashimira nyirakuru ubyara se wanze ko ruteragirana akarufata akiyemeza kururera, anasaba abakobwa babyarira iwabo kujya bagira umutima wa kimuntu wo gukunda no kwita ku bo babyaye kabone n’iyo abo bababyaranye babihakana, anashimira abemera kubarera igihe bababyaye.

Yagaye uyu mukobwa cyane ufite umutima wo kwihekura, avuga ko n’iyo yafungurwa akavuga ko ashaka nanone uruhinja rwe, ubwo bibaye kabiri kose, habaho kureba kure cyane mbere yo kurumuha, kubera izi mpungenge ko amaherezo yarwica.

Yanagaye abatera abakobwa inda bakihakana abana kandi babazi neza ko ari ababo, ko ari ubugwari bukabije, ko igihe bemeye kugeza aho kumva babyarana hatabayeho ingufu, haba hanakwiye gufatanya kurera uwavutse nta yandi mananiza.

Avuga ko bagiye gukomeza ubwo bukangurambaga kuko umubare w’abangavu baterwa inda ugenda wiyongera aho kugabanyuka, ubuzima bw’abana bavutsemo bukahababarira.

Comments are closed.