Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’akazi muri Singapore

197

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari bugirire uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kugeza tariki 23 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azahura na mugenzi we wa Singapore Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’imari Lawrence Wong.

Biteganyijwa kandi ko azagirana umusangiro na Minisitiri Lee Hsien Loong’.

Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Singapore, kuko yaherukaga gusura iki gihugu muri Nzeri, 2022.

U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.

FOSS ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko muri Nzeri 2023 u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.

Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ayo masezerano yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi rusange n’ibindi.

Singapore ni igihugu cya 14 ku Isi mu kohereza ibicuruzwa hanze ndetse kikagira umwanya wa 15 mu kwinjiza ibintu byinshi gikura hanze bitewe n’imiterere yacyo.

Singapore kandi iri mu bihugu bikorerwamo inganda zikomeye zo mu bindi bihugu kuko ifite ibigo 1500 bihakorera byo mu Bushinwa n’ibindi 1500 byo mu Buhinde.

Umubano w’u Rwanda na Singapore watuma ishoramari ry’u Rwanda ryihuta ndetse u Rwanda rukagera ku cyerekezo cyo guhanga umurimo rwihaye. 44% by’abakora muri Singapore si abo muri icyo gihugu ahubwo baturuka hanze yacyo.

Singapore iri mu bihugu bifite amasoko akomeye mu kongera ubukungu kuva mu mateka ya cyera aho ubucuruzi bwa Singapore bukorwa cyane mu bihugu by’Aziya y’Amajyepfo arimo ibihugu nka Hong Kong, Korea y’Epfo na Taiwan.

Amasoko ya Singapore azwiho kuba aya mbere mu kugira ubwisanzure n’udushya mu guhiganwa. Ibi byatumye muri 2011 Singapore iza ku mwanya wa kabiri mu korohereza ishoramari kuko iri mu bihugu bitarangwa na ruswa.

Singapore iri mu bihugu bya mbere bikize ku Isi. Mu 2023 umusaruro mbumbe wayo wageze kuri miliyari 501$ uvuye kuri miliyari 0.70$ mu 1960.

Comments are closed.