Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 66 yakubiswe bikomeye azira gukekwaho gutwara umugore w’abandi

128

Nzajyibwami Eliezer w’imyaka 66 wo mu Mudugudu wa Murundo, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke arembeye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nyuma yo gukubitwa akanakomeretswa bikomeye na Sindayigaya Innocent w’imyaka 40, umushinja kumutwarira umugore Nyirashyaka Cécile w’imyaka 37.

Sindayigaya Innocent wasezeranye byemewe n’amategeko na Nyirashayaka Cécile, bafitanye umwana umwe, batuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye igihe amakimbirane ashingiye ku mutungo, aho umugore yahoraga yahukana akagaruka.

Nsengiyumva yavuze   ko muri ayo makimbirane y’urudaca, bageze aho bagabana inzu yabo, bayiha imiryango 2 inyuranye, bayibanamo buri wese yibana, umwe asohokera mu muryango umwe,undi mu wundi.

Ati: “Icyadutangazaga cyabo ariko ni uko mu gukurikirana amakuru yabo, twamenye ko hari igihe umugabo yatahaga yasanga umugore yatetse bagasangira, umwe akongera akajya ukwe undi ukwe, ibyabo bitangira kutuyobera.

Akomeza avuga ko muri uko kugabana inzu, uyu musaza Nzajyibwami Eliezer ufite abana,  abuzukuru, abakwe n’abakazana,  acuruza inka arangura mu isoko rya Mukungu  muri  Karongi akazicuruza mu Rugali, i Nyamasheke yaje gucudika bikomeye n’uyu mugore, akajya anamusanga muri iyo nzu bakaryamaniramo acunze Sindayigaya adahari.

Ati: “Umugabo yagezeho abona azahagwa kuko hari n’igihe babikoraga Sindayigaya yatashye ari mu cyumba cye, biramubabaza abura uko abigenza amubika inzika, umusaza  atangira kubona nta bwisanzure ahafite, avana uwo mugore muri iyo nzu ajya kumukodeshereza   mu Mudugudu wa Kigara, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe,hafi y’aha atuye.

Yongeyeho ati: “Ibyo byose yabikoraga n’urugo rwe rukuru arutahamo atararutaye, ariko kuko uyu mugore yari amucunzeho iryo faranga riva mu bucuruzi bw’inka, yamwibanzeho cyane asa n’umwangisha urugo rwe rukuru.

Intandaro y’ikubitwa ry’uwo musaza wakomerekejwe bikabije ku maboko, bikanakekwa ko umugongo wagudutse kuko aho Sindayigaya yamukubitiye  atabashije kuhava, akaharara bugacya no kweguka byanze, ngo yari yavuye kurangura inka ku wa Kabiri, tariki ya 24 Nzeri 2024, yazigejeje aho azishyira mbere yo kuzizindukana mu isoko  mu Rugali bukeye ku wa Gatatu tariki ya 25.

Azihagejeje ahamagara iyo nshoreke ye bajya kuri santere y’ubucuruzi ya Cyarusine, mu Kagari ka Nyagatare, baranywa karahava, bamaze gusinda bagura izo batahana bwije.

Ati: “Bageze mu nzira basanga Sindayigaya yabateze, afata umusaza aramuhondagura byo kumwica, umugore aramucika, amaze kumuhondagura amujugunya munsi y’umuhanda arigendera, umusaza arara aho.

Nyamara ubwo abaturage bamugeragaho mugitondo cyo  ku wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri, aryamye yananiwe kubyuka, yabanje kubabwira ko yikubise hasi, nyuma arahindura avuga  ko koko yakubiswe na Sindayigaya, ariko yamuteze ataha mu ma saa kumi z’igitondo akamugira atyo.”

Bahise bamuterura bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mahembe, ahagejejwe basanga yangiritse cyane umugongo n’amaboko, bamwohereza mu bitaro bya Mugonero, Sindayigaya wahise abura akaba akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano, uyu mugore na we ntawongeye kumuca iryera.

Kankindi Spéciose utuye muri uyu Murenge, yavuze ko ingeso yo gucana inyuma igaragara cyane muri uyu Murenge nubwo ari uw’icyaro, ariko byari bitaragera mu basaza bakuze kuri kiriya kigero.

Ati: “Ubwo bitangiye kugera no mu basaza buzukuruje, bagata ingo zabo bakagana abagore bakiri bato, bitwaje amafaranga ngo basenyere bagenzi babo, niba nta gikozwe cyihutirwa ngo abaturage baganirizwe bagaruke ku muco, igisigaye ni ukujya twumva ngo bicanye kuko nk’uriya musaza, uretse ko dukurikije uko twumva ngo umugongo bawuciyemo kabiri, ntacyo azongera kwimarira, ariko birababaje cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatare Hagenimana Meschack, avuga ko bari bamaze umwaka urenga baragabanye inzu, babana batyo kugeza ubwo uwo musaza ahamuvanye akajya kumukodeshereza, kugeza ubwo uyu Sindayigaya amukubise gutya, ko ibintu nk’ibi atari byo.

Ati: “Ingeso nk’izi zo gucana inyuma, urugomo n’izindi turazirwanya cyane. Biragayitse cyane kubona umusaza nk’uriya yishora mu gusenya ingo z’abandi kugeza agizwe kuriya. Ariko nanone kwihanira si wo muti kuko na Sindayigaya wabikoze ubu ari gushakishwa ngo atabwe muri yombi abazwe iby’urwo rugomo rwe.”

Yavuze ko ingeso yo gucana inyuma kw’abashakanye igenda ifata intera no mu bice nk’ibi by’icyaro abantu bakegaka ko iba mu mijyi gusa, bakaba bakomeje kwigisha ngo icike.

Comments are closed.