Huye: Bariye karungu birara mu rugo rw’umuturanyi baramudiha bamuziza kuroga Umwalimu

220

Hari abaturage bo mu Karere ka Huye baherutse kwirara mu rugo rw’umuturanyi wabo baramukubita bamuziza kubarogera umuturage.

Kuri uyu wa kakane taliki ya 27 Nzeli 2024, abaturage bo mu murenge wa Mukura, mu kagali ka Icyeru, ho mu mudugudu w’Akabuga biraye mu rugo rw’umwe mu baturanyi wabo barabakibita babasiga ari intere ndetse babicira ihene zabo ebyiri, ibi babikoranye uburakari bavuga ko banyir’urwo rugo baherutse kwica undi muturanyi wabo bakoresheje inzoka.

Uwitwa Mukesha yabwiye umunyamakuru wa cu ati:”Aba bantu baherutse kuroga umwalimu wabaga hano hirya gato, bamwohereje inzoka irahirirwa kugeza imuhitanye

Amakuru avuga ko umwalimu witwa Yankurije yapfuye kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Nzeli 2024 nyuma yo gutambuka inzoka yari yitambitse ku rugo rwinjira mu nzu iwe, aya makuru akemezwa n’umuturanyi babaga mu gipangu kimwe witwa Narcisse Ndayisenga, yagize ati:”Yamuritse itoroshi abona gutambuka iyo nzoka yari mu mwinjiriro, ako kanya yahise acika intenge, agwa hasi, nyuma y’akanya gato gusa yari ashizemo umwuka”

Uyu mugabo akomeza avuga ko iyi nzoka yari yiriwe muri urwo rugo rwabo, ndetse ko bagerageje kuyirukana ariko yagenda igahita igaruka.

Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, abanyeshuri yigishaga nibo babanje kwirara mu rugo rw’umuturanyi we bamushinja kubicira umwalimu, batangira guhondagura uwo basanze hafi, intero yahise yitabirwa n’abandi baturanyi ba nyakwigendera, bahondagura abo muri urwo rugo, bica n’ihene zabo ebyiri.

Polisi yo mu Ntara y’amajyepfo ivuga ko yamenye iby’ayo makuru, ndetse ko abihaye gutera urugo rw’abandi baruziza amarozi bamwe muri bo bamaze gutabwa muri yombi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yagize ati:“Abaturanyi ba nyakwigendera bo bizera ko yarozwe, ari nayo mpamvu ku wa 27 Nzeri 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba,bateye mu rugo rwabo barakomeretsa bikomeye,banabicira ihene ebyiri.’’

Yongeyeho ko Polisi yahise itabara igahosha ako kavuyo ikarokora abashoboraga kuhicirwa,ndetse ikaba yanafashe umwe mu bacyekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare.

Abakomerekejwe muri icyo gitero bajyanywe mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye.

Twibutse leta y’u Rwanda itemera amarozi

Comments are closed.