Ruhango: Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye umuntu bamutaba mu murima
Abantu bataramenyekana bikinze mu mvura yaraye iguye ninjoro bica umuntu bamutemaguye bahita bamutaba mu murima wari hafi aho.
Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango ahazwi neza neza nko ku rutare rwa Kamegeli muri iki gitondo hasanzwe umurambo w’umuntu utari wamenyekana umwirondoro wishwe atemaguwe n’abagizi ba nabi nabo bataramenyekana.
Uwitwa Mugisha wavuganye na Indorerwamo.com yavuze ko byabaye mu ijoro ryakeye bucya ari ku wa mbere, yagize ati:”Umuturage yabyutse kare ajya mu mirimo ye isanzwe, ageze hano hakurya hafi no ku rutare rwa Kamegeri abona amaraso, niko guhamagara mudugudu batangira gushaka aho yaturutse“
Uyu muturage yakomeje avuga ko umukuru w’umudugudu yahise aza, nawe koko asanga amaraso ari menshi bidasanzwe, ari nako bahise bakurikira ngo barebe aho yaganye, barakomeza bageze hepfo y’urutare basanga aho yagarukiye hameze nk’ahacukuwe hagatabwamo ikintu, yakomeje ati:”Mudugudu yaje afatanya n’abandi baturage, bakurikira inzira y’amaraso kugeza ubwo bageze aho uwo muntu yatabwe mu itaka ameze nk’uwashyinguwe nyuma yo gutemagurwa”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango nawe yemeje iby’aya makuru, ku murongo wa terefeoni yagize ati:”Nibyo koko, uko mubyumva nanjye niko nabyumvise, ikibazo ubu kiri muri RIB, nibo bari bari gukurikirana byose“
Kugeza ubu abakoze ubwo bugizi bwa nabi ntibaramenyekana, ariko ikizwi cyo ni uko inzego z’umutekano zirimo RIB zari zimaze kugera aho ibyo byabereye bakaba bamaze gutangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera n’abamwishe.
Amakuru avuga ko usibye uwo nguwo, hari n’undi muntu waba wishwe hafi y’aho ngaho ahazwi nko ku isoko ry’amatungo.
Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere tuzwiho urugomo rwa hato na hato, ndetse hari uduce nka Kibingo tumaze kumenyerwa ko udashobora kuhanyura nyuma ya saa moya keretse ushatse kwamburwa cyangwa ugatemagurwa.
Comments are closed.