Rulindo: Abantu 26 bariye umuceri bikekwa ko uhumanye babiri muri bo barapfa

151

Abaturage bo mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’abantu babiri n’abandi bantu 24 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bariye bikekwa ko wari uhumanye.

Uwo muceri ngo bari bawuhahiye ku iduka riherereye n’ubundi muri uwo Mudugudu.

Mu bawuhashye, ngo yawugezaga mu rugo akawuteka, bawufungura (kuwurya), ukabagwa nabi, hari abagiye kwivuza bagahabwa imiti ndetse bakanasezererwa; ariko ngo ibintu byaje guhindura isura nyuma y’aho abana babiri barimo umwe w’imyaka 10 n’undi w’imyaka 3, bo kuwa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, bajyanwe ku bitaro bagejejweyo bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, wemereye Kigali Today iby’urupfu rw’abo bana yagize ati: “Uwa mbere yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, undi na we yapfuye bari hafi kumugezayo. Ntituramenya icyabishe n’ubwo hari abakeka ko byaba byatewe n’umuceri bariye. Ntabwo twakwemeza ko aribyo na cyane ko hari ibizamini byafashwe bikajyanwa gukorerwa isuzumwa muri laboratoire y’Igihugu, turacyategereje ibisubizo bizatangwa n’inzego zibishinzwe”.

Meya Mukanyirigira, akangurira abaturage ko mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa ikimenyetso kidasanzwe ku buzima bwe, aba akwiye kwihutira kwegera inzego z’ubuzima, kugira ngo asuzumwe anakurikiranirwe hafi hakiri kare.

Ati: “Inzego z’ubuzima zegereye abaturage ku rwego rw’Umudugudu. Mu nshingano nyamukuru z’ibanze ni ukubungabunga ubuzima bwabo ndetse kandi natwe nk’ubuyobozi tuba dufite inshingano zo kunganirana na zo. Ni byiza ko ubonye ikidasanzwe ku buzima bwe yajya yihutira kubimenesha izo nzego zose kugira ngo zikumire ingaruka zabaho amazi atararenga inkombe”.

Kugeza mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, imirambo y’abo bana bombi yari ikiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rutongo. Naho nyiri iduka abo baturage bahahiyemo uwo muceri utungwa agatoki kuba intandaro yo kubagwa nabi, akaba ari gukorwaho iperereza.

Amakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yamenye ngo ni uko kuva ku cyumweru, buri wese mu bagiye bawuryaho, baguwe nabi hakaba abagiye kwa muganga bagahabwa imiti, mu bagezeyo bose uko 24 babarirwa mu ngo 7 zo muri ako gace, barasezerewe barataha.

Comments are closed.