Rubavu: Umwana na nyina bafatanywe amabaro 8 y’imyenda ya chaguwa bayakuye muri DRC

887

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu abagore babiri bari bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni umubyeyi w’imyaka 57 n’umukobwa we ufite imyaka 27 y’amavuko bafatiwe aho batuye mu mudugudu wa Runyeheri, akagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe Polisi yari ifite ko hari imyenda myinshi ya magendu ibitse mu ngo za bariya bombi, bidatinze abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bahise bahagera, bahasatse basangamo amabaro 8 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, avanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

SP Karekezi yashimiye abatanze amakuru, aboneraho gusaba buri wese kwirinda magendu bitewe n’uko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi, bityo kubinyereza bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Yabibukije kandi ko Polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage kandi ko kwishora mu bucuruzi bwa magendu bihanishwa ibihano bikomeye birimo igihano cy’ igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu nk’uko biteganywa n’ Itegeko rigenga Imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda.

Comments are closed.