Ambasaderi wa Uganda muri DRC yasabwe gusobanura ibyavuzwe n’umuhungu wa Museveni

1,140

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaraye ihamagaje uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu imusaba ibisobanuro ku magambo yatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa perezida.

Mu itangazo rya Leta ryashyizwe hanze ku munsi w’ejo hashize, rivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba yakiriye mu biro bye Matata Twaha Magara, uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda, amusaba “ibisobanuro ku magambo Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, aherutse kuvuga ajyanye na Perezida Tshisekedi”.

Leta ya Congo yanavuze ko Minisitiri Kayikwamba yasabye Magara “igisobanuro cya leta cy’abategetsi ba Uganda” kuri ayo magambo no “ku kuntu umubano uhagaze hagati y’ibi bihugu bibiri”.

Ntibizwi neza amagambo nyirizina Jenerali Kainerugaba yavuze yatumye Magara asabwa ibisobanuro.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Kainerugaba

Ariko muri iki cyumweru, mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, ubu bwamaze gusibwa, Jenerali Kainerugaba yaburiye “abacanshuro” bose b’abazungu avuga ko barwanira mu burasirazuba bw’icyo gihugu ko ingabo za Uganda (UPDF) zizabagabaho ibitero guhera mu ntangiriro y’umwaka utaha.

Congo ihakana gukoresha abacanshuro mu ntambara irwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, yongeye kubura mu mpera y’umwaka wa 2021. Ivuga ko ari abarimu ba gisirikare b’ingabo zayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri Kayikwamba, Magara yagize ati: “Twumvise ibitekerezo bye. Yambwiye ko agiye kubishyira mu nyandiko abigeze kuri leta yanjye kandi nabyemeye. Rero ndabitegereje.”

Uko guhamagazwa kw’uhagarariye Uganda gukurikiye inama yo ku wa mbere Minisitiri Kayikwamba yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo, ababwira ko DRC icyeneye ko inshuti n’abafatanyabikorwa bayo bakora “ibikorwa bifatika”, “atari amagambo y’impuhwe” gusa, bijyanye n’intambara irwana na M23.

Yavuze ko ibyemezo ibyo bihugu bizafata “bizaba ari igihe gikomeye, umurongo utandukanya [ntarengwa] aho RDC izasuzuma nta guca ku ruhande niba abafatanyabikorwa bayo, inshuti zayo bari ku ruhande rwayo mu by’ukuri ndetse baharanira indangagaciro shingiro zihuza ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye [ONU]”.

Hari nyuma yuko inama yari yitezwe cyane ku cyumweru i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame itabaye. Byari byitezwe ko bashyira umukono ku masezerano yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Asa nk’usubiza ku kibazo kijyanye n’aho Uganda ihagaze ku ntambara muri DRC, Magara yavuze ko “nka Uganda nta ruhande duhagazeho kuko urebye ibyo ni hagati ya DRC n’u Rwanda kandi nta bubasha mfite bwo kubivugira”.

Kuva mu mpera y’umwaka wa 2021, Uganda ifite umutwe w’ingabo mu burasirazuba bwa DRC aho ifatanya n’ingabo z’icyo gihugu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa ADF, ufite inkomoko muri Uganda, ukorera muri DRC. Mu gihe cyashize wagiye ugaba ibitero by’ibisasu muri Uganda byiciwemo abantu.

Muri raporo yo muri uyu mwaka, inzobere za ONU zashinje u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 barwana ku ruhande rwa M23 muri Congo, zinashinja Uganda kutabuza M23 gukoresha ubutaka bwayo.

Icyo gihe leta y’u Rwanda ntiyahakanye icyo kirego. Umuvugizi wayo yabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

M23 ihakana gufashwa n’u Rwanda na Uganda. Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Iyo raporo ya ONU inavuga ko abakuru ba M23, barimo n’umukuru wa gisirikare wayo Sultani Makenga – wafatiwe ibihano na ONU byo kudakora ingendo – bakoreye ingendo muri Uganda bagiye mu nama.

Uganda yahakanye ibyo birego. Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Koloneli Deo Akiiki, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ibirego biri muri iyo raporo atari ukuri. Yagize ati: “Byaba ari ubusazi kuri twe guhungabanya umutekano w’agace nyirizina turimo kwitangira tutizigamye kugira ngo kagire umutekano.”

Ubu si ubwa mbere leta ya Uganda isabwe ibisobanuro nyuma yuko Jenerali Kainerugaba, w’imyaka 50, avuze ku mugaragaro ku gihugu cy’amahanga.

Mu Kwakira (10) mu 2022, Perezida Yoweri Museveni yasabye imbabazi leta ya Kenya, nyuma yuko uwo muhungu we – ukurikirwa n’abantu barenga 900,000 kuri X – yari yatangaje ubutumwa avuga ko azatera Kenya.

Muri Nyakanga (7) uwo mwaka, leta ya Uganda yitandukanyije n’amagambo ya Kainerugaba, wari wavuze ko ashyigikiye inyeshyamba za TPLF zarwanaga na leta ya Ethiopia. Umuvugizi w’ingabo za Uganda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari ibitekerezo bwite bya Kainerugaba.

Comments are closed.