Uganda: Gen. Muhoozi Kainerugaba yandagaje umwungiriza we mu gisirikare cya UPDF

1,508

Umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda Muhoozi Kainerugaba yavuze Lt Gen Elwelu usanzwe ari umwungiriza we mu gisirikare cya Uganda ko ari igicucu cyirirwa cyihisha inyuma ya perezida Museveni.

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Lt Gen Elwelu ari “igicucu”, anagaragaza ko ashidikanya ku mbaraga ze z’umubiri zo kuba mu gisirikare cya Uganda.

Yagize ati: “Elwelu rwose ni igicucu. Ntabwo akwiriye kuba mu gisirikare cyacu cy’igihangange. Bibaye byiza yakwiruka vuba bishoboka nk’uko utuguru twe duto dushobora kumutwara.”

Ubu butumwa bukurikira ubundi uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri ruriya rubuga avuga ko hari “igicucu” arenda guta muri yombi.

Ati: “Hari igicucu ndaza guta muri yombi vuba aha. Kiri kwihisha inyuma ya Muzehe [Museveni] ariko nzagifata. Gikomoka muri Teso.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibibazo Gen Muhoozi afitanye na Elwelu usanzwe ari icyegera cye.

Icyakora bitekerezwa ko aba bajenerali bombi baba bafite ibyo batajyaho imbizi byerekeye imiyoborere y’igisirikare.

Yaba Elwelu cyangwa Minisiteri y’Ingabo za Uganda ntacyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Kainerugaba.

Comments are closed.