Muhanga: Abana bafite ubumuga bahawe impano za Noheli

1,347

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.

Abo babyeyi bavuga ko bakibyara abo bana batukwagwa kandi bakanenwa mu miryango bakanahezwa, bitwa ko babyaye abana bafite ubumuga bakabwirwa amagambo mabi atuma biheza nabo ubwabo, ariko ubu byahindutse nabo bakaba bumva ari ababyeyi nk’abandi.

Babivugiye mu birori byo kwifuriza abana bafite ubumuga butandukanye umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani. Abana bafite ubumuga byagaragaraga ko banezerewe kubera impano bahawe, ababyeyi nabo bishimiye kuba abana babo basigaye bagera aho abandi bari.

Ibyo ngo byongera kubasubizamo icyizere cya kibyeyi bari barambuwe n’imiryango bashatsemo cyangwa abaturanyi babo, kubera ko abana babo bavukanye ubumuga bw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe.

Umubyeyi witwa Chantal Iyakaremye avuga ko umwana we w’imyaka 15, atarabasha kugenda neza, kubera ubumuga bw’ingingo yavukanye, yari umutwaro kuri we kubera ko nta washakaga kumufasha ngo abashe kwita ku mwana we, icyakora ubu byarahindutse yakirwa mu kigo Stand Toghether for Change, aho yitabwaho akanafashwa kugororwa ingingo.

Agira ati “Twaranenwaga ku buryo no kubona uko umwana wanjye mutegera ngo agere kwa muganga wasangana umumotari cyangwa umunyonzi abyanga, ubwo bikansaba kumuheka, ariko ubu afite igare atemeramo bamusunika, abantukaga ko nabyaye ikigoryi ntibakibikora kuko bashobora no gukurikiranwa n’amategeko”.

Umubyeyi witwa Ngaboyamaliya Genereuse ufite umwana w’imyaka icyenda na we utarabasha kugenda kuko bisaba kumuheka mu mugongo, avuga ko yahabwaga akato kubera umwana we wavukanye ubumuga, ku buryo no kubona umuhekera kuri moto cyangwa igare bitari byoroshye, icyakora kuva ubwo yatangiye guhura na bagenzi be, umwana we agenda atanga icyizere cyo kubasha kugenda.

Agira ati “Ubu turishimye kuko abana bacu basigaye bagera aho abandi bari, ubundi wasangaga baducyurira ko twabyaye ikigoryi, umugabo wanjye we yakomeje kunshyigikira ntiyantererana, nyamara umwana ufite ubumuga na we ni umwana nk’undi, ubu nanjye naberewe kuko natemeranye n’umwana wanjye nta pfunwe bikintera”.

N’ubwo gahunda Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga zirushaho kubakura mu bwigunge, Umuyobozi w’Umuryango Stand Together for Change Ndegeya Sylvain, avuga ko hakiri ikibazo cy’uko imiryango y’abana bafite ubumuga itarumva neza ko izo gahunda za Leta n’abafatanyabikorwa ababyeyi bakwiye kuzigiramo uruhare, kuko hari abifuza ko abana babo bakwitabwaho n’ibigo by’abafite ubumuga gusa, kugira ngo ababyeyi babashe kuruhuka imvune zo kubitaho.

Agira ati “Ibirori bya Noheli tubitegura rimwe mu mwaka, hari n’uba ari ubwa mbere asohotse mu rugo iwabo kubera ubumuga afite, ariko nabyo ni byiza ko abagera hano bagasabana n’abandi, gusa turasaba ababyeyi kutumva ko ibigo nk’ibi ari byo bikwiye kujyanwamo abafite ubumuga, ahubwo ko buri wese akwiye kwita ku mwana we”.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga Kamangu Samuel, avuga ko uko ikoranabuhanga mu kwandika abana bavuka ritera imbere, biri mu byongerera uburenganzira abana bavukana ubumuga kuko basigaye bandikirwa kwa muganga.

Agira ati “Ubu ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kurengera uburenganzira bw’abana bavukanaga ubumuga bakicwa cyangwa bakabata, ariko uyu munsi ntibishoboka kuko bavukira kwa muganga bagahita banandikwa mu bitabo by’irangamimerere. Ubu turi no gukora ubukangurambaga ngo abataranditswe nabo babazane tubandike kuko hari abababyaraga bakabahisha bakaba ntaho banditse”.

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bafite ubumuga no gukemura ibibazo byabo, mu Karere ka Muhanga, uyu mwaka bawusoje bamaze kubarura abasaga ibihumbi 17 kugia ngo binjizwe mu igendamigambi ry’Igihugu, kandi ko ijanisha ryo hejuru rirmo abana, ari nayo mpamvu asaba ko imiryango bavukamo itakomeza kubahisha, kuko iyo bagaragajwe ibibazo byabo birushaho gukemuka.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.