Nyanza: Umugabo bivugwa ko ashobora kuba ari se wabo wa Meya yaguye mu bwiherero bwa gare
Umugabo bigaragara ko ari mu myaka ikuze bikavugwa ko yaba avukana na se wa Meya w’Akarere ka Nyanza yaguye mu mujyi rwagati mu bwiherero bw’aho abagenzi bategera imodoka.
Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu muri gare yo mu mujyi wa Nyanza habereye urupfu rw’umusaza bivugwa ko yaba afite icyo apfana na meya w’ako Karere ka Nyanza, ndetse hari na bamwe bemeza ko yaba ari sewabo wa Meya Ntazinda.
Uwaduhaye amakuru ndetse uvuga ko byabaye abireba kuko akorera hafi aho, yatubwiye ko ahagana saa tanu n’igice ise wa meya Ntazinda yaje aherekeza undi musaza amugeza kuri gare yo mu mujyi wa Nyanza, maze hashize akanya babona umusaza agiye mu bwiherero bwa gare, nyuma y’akandi kanya gato asohoka arembye maze ahita apfa.
Yagize ati:”Yaje muri gare aherekejwe n’abarimo umusaza ubyara Meya, bahamugejeje basubiyeyo, ariko wabonaga umusaza asa nk’urwaye, hashize umwanya yatse ubwiherero, avamo ubona yarembye, yasohakanye akantu kongera umwuka, agerageza kugakoresha biramunanira kubera intege nke”
Uyu mugabo akomeza avuga ko uwishyuza yagerageje kumufasha kugakoresha ariko kuko atari abizi biramunanira, umusaza akomeza kuremba, nyuma batumijeho imbangukiragutabara y’ibitaro by’Akarere, nayo yihuta kuhagera, ariko ku bw’ibyago yahageze amaze gushiramo umwuka, abari aho bakavuga ko ashobora kuba yari arwaye indwara ya asima, bakabivuga bagendeye ku muti wongera umwuka yari afite.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro by’Akarere ngo usuzumwe.
Biravugwa ko uyu musaza yari yaje i Nyanza gusura mwene wabo aturutse ahitwa i Mututu, naho ni mu Karere ka Nyanza ariko mu gace k’amayaga.
Comments are closed.