Amajyaruguru: Ba Meya batatu ntibagarutse mu bayobozi bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi

1,094

Abayobozi b’Uturere twa Burera, Gicumbi na Musanze bari basanzwe ari n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi muri utwo turere ntibagarutse kuri ubwo buyobozi, nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ko aba aribo bahabwa amahirwe iyo ari abanyamuryango.

Mu matora y’abagize komite nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’uturere rw’Intara y’Amajyaruguru yabaye mu mpera z’iki cyumweru, Meya Mukamana Soline wa Burera, Emmanuel Nzabonimpa wa Gicumbi na Nsengimana Claudien wa Musanze ntibagarutse mu buyobozi bwa Komite bari bamaze iminsi bayoboye.

Mu Karere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatanzwe nk’umukandika ku mwanya w’Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Mugabowagahunde Maurice usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akanayobora FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara nawe atangwa nk’umukandika.

Nsengimana Claudien yasabye abari bamushyigikiye ko bamufasha amajwi ye bakayahundagaza kuri Mugabowagahunde aba ari nako bigenda.

Mu Karere ka Burera ho, Mukamana Soline yayoboraga komite nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yatanzwe nk’umukandika kuri uyu mwanya ashimira awari umutanzeho umukandida, asaba ko abari bamufitiye bamufasha bagatora Jean Pierre Bizimana ari nawe wegukanye uwo mwanya.

Mu buryo bujya gusa, no mu Karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel nawe yatanzwe nk’umukandika, ariko asaba ko abari bamushyigikiye ko bashyira hamwe bagashyigikira Kambanda Bora nawe wegukanye uwo mwanya.

Ba Meya bagarutse ku myanya y’ubuyobozi bwa komite nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu turere, ni Mukanyirigira Judith wa Rulindo na Vestine Mukandayisenga wa Gakenke.

Mu Karere ka Gicumbi, Kambanda Bora yungirijwe na Kamizikunze Anastase, umunyamabanga ni Uwayezu Clémentine. Nkiriyehe Jean Damascene, Mukamushumba Angelique, Mwumvaneza Didas, Ndamukunda Rachel bayoboye za komisiyo zitandukanye.

Mu Karere ka Rulindo hatowe Mukanyirigira Judith wungirijwe na Ndori Ildephonse, umunyamabanga wa komite ni Gonzague Uwizeyimana. Bazakorana na ba komiseri Nkusi Gilbert, Jaguari Leonie, Biramabagabo Edouard na Me Murekatete Henriette.

Mu Karere ka Gakenke hatowe Mukandayisenga Vestine wungirijwe na Habanabakize Vianney, umunyamabanga aba Niyibizi Ildephonse. Abakomiseri babaye Dushimimana Ange, Hakizimana Jean Bosco na Maniragaba Emmanuel.

Mu Karere ka Musanze Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ni Mugabowagahunde Maurice.

Muri Burera ho hatowe Bizimana Jean Pierre yungirijwe na Nsengimana Martin. Iradukunda Diane ni umunyamabanga, naho Nyirimanzi Jean Bosco, Uwingabire Denyse, Kayitsinga Faustin na Uwitonze Jeanne ni abakomiseri.

Abatowe bose, bahamya ko bagiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi myaka itanu ariko bagaharanira no kugera ku byerekezo bitandukanye leta yashyize muri gahunga.

Bizimana Jean Pierre wo mu Karere ka Burera yahamije ko bagiye kwegera urubyiruko cyane bagafatanya muri gahunda zo gufasha abaturage kwigobotora ubukene, igwingira ariko ko bazakora n’ibikorwa biteza imbere Akarere kabo.

Ati “Dufite gahunda yo kubaka inzu hafi y’aho Akarere kubatse izajya yakira abantu benshi mu myidagaduro, kwakira inama zitandukanye, ubukwe n’ibindi izaba iteye imbere kuko izakorerwamo byinshi, tunubakira imiryango itishoboye aho nibura muri buri murenge tuzajya tuhubaka inzu y’utishiboye.”

Amatora y’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi azakomereza ku rwego rw’intara n’igihugu mu byiciro bitandukanye hagamijwe gukomeza kubaka inzego z’uwo muryango.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.