DRC: Ubwongereza na Amerika byasabye abaturage bayo batuye i Goma kuva muri uwo mujyi

1,807

Mu gihe umujyi wa Goma ugoswe n’ingabo zo mu mutwe wa M23, bimwe mu bihugu bikomeye byasabye abaturage bayo kuva i Goma.

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo z’igihugu FARDC n’indi mitwe ifatanije nazo irakomeje kandi bikavugwa ko imirwano iri kwerekeza rwagati mu mujyi wa Goma, umujyi utuwe n’abaturage batari bake, kandi urimo ibirwanisho bitari bike.

Nyuma yo gufata Sake, imirwano ikaze iri kwerekeza muri uwo mujyi, ku buryo abaturage benshi batuye muri uwo mujyi bamaze gutangira guhungira mu duce tuwegereye harimo n’abahungira mu Karere ka Rubavu gahana imbibe n’uwo mujyi.

Mu gihe bimeze bityo, Leta y’Ubwongereza n’iya Amerika byasabye abaturage bayo batuye i Goma kuwuvamo vuba na bwangu bagashaka ahandi bahungira.

Umwe mu baturage basanzwe bakorera muri uwo mujyi wa Goma yabwiye umunyamakuru wacu ko ubuzima muri uwo mujyi bugoye cyane kuko abacuruzi benshi banze gukingura amaduka kubera icyikango ko umwanya uwo ariwo wose intambara ishobora kuwugeramo, abafunze umwuka bagakingura amaduka, ibiciro babikubye akarenga kabiri, yagize ati:”Urebye, intambara ntabwo iragera neza neza hano, gusa urabona ko hari umwuka w’intambara, abasirikare bose bahungiye hano, hari ibirwanisho byinshi, biteye ubwoba, amaduka menshi arafunze kubera ubwoba, abafunguye nabo bazamuye ibiciro ku rwego rukomeye, mbese ubuzima bwabaye bubi hano i Goma

Ibi bibaye nyuma y’aho umutwe wa M23 wigambye kwica uwari guverineri Cirumwami Peter, amakuru akaza kwemezwa na Leta ya Congo.

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya DRC yongeye kubura mu minsi ishize aho buri ruhande rwashinjaga urundi kuba arirwo rwatangiye gutera. Kugeza ubu Leta ya Congo yanze umushyikirano uwo ariwo wose n’umutwe wa M23, umutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bahora bicwa uko bukeye n’uko bwije.

Comments are closed.